Kaminuza ya Mount Kenya (MKU), Ishami rya Kigali yahaye impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 582 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye.
Mu basoje amasomo harimo 19 bo mu Cyiciro cya Mbere cya Kaminuza, na 421 bo mu cya Kabiri cya Kaminuza ni 142 bo mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.
Ibyo birori byo gutanga izo mpamyabumenyi ku nshuro ya 16 byabereye mu Mujyi wa Kigali ku ishuri rya Mount kenya kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Kanama 2019.

Aba banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo iry’Itangazamakuru n’Itumanaho, Ubukungu n’Ubucuruzi, Uburezi, Ubuvuzi n’Ubukerarugendo.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Amasomo muri Mount Kenya, Ishami ry’u Rwanda, Dr. Kamande Mercyline, yasabye abasoje amasomo kujya gukora ibyo bize bakorana uburyamwuga kandi bihangira imirimo anabibutsa ko bagomba gukomeza kongera ubumenyi.
Yagize ati “Twarabateguye bihagije. Muri ku rwego mpuzamahanga mu byo mwigaga byose. Tubohereje mu buzima bwo hanze, tubahaye inshingano , Mugende mukore ibyo mwize, muduhagararire neza.

Abanyeshuri basoje amasomo na bo bagaragaje ko ubumenyi bahawe bazabubyaza umusaruro.
Umungwaneza Solinag wasoje amasomo ye y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yavuze ko nubwo arangije kwiga agiye kwihangira umurimo.
Ati “Nsoje amasomo ariko ndumva nshaka kwikorera. Nahanga umurimo nkurikije ibyo nize nubwo bisaba igishoro kinini. Ni ukureka ubunebwe tugakora nta gusuzugura akazi n’icyo kazakwishyura.”
Ababyeyi barerera muri Mount Kenya ishami ryo mu Rwanda bijejwe ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo iyi Kaminuza izatangire gutanga impamyabushobozi z’ikirenga, PhD mu minsi iri imbere.

Mount Kenya University yashinzwe n’umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe muri kaminuza zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati


Carine Kayitesi
Umwezi.net