Afurika

Kubaka umuco wo gutegura ikawa kinyamwuga nk’uburyo bwo kuzamura ikigero cy’ikawa yakoreshwaga imbere mu gihugu cy’u Rwanda.

Umucuruzi watsinze amarushanwa yo gucuruza ikawa muri 2011 ukomoka muri El Salvador; Bwana Alejandro Mendez ari mu Rwanda mu gikorwa cyo guhugura abacuruzi b’ikawa 20 batoranyijwe imbere mu gihugu, ni amahugurwa azamara iminsi itatu ategura irushanwa ryiswe National Golden Barista Championship.    

Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi no gutunganya kawa ijyanwa mu mahanga (NAEB) k’ubufatanye n’umushinga w’abayapani JICA ubinyujije m’umushinga witwa CUP ndetse na
Sustainable growers bateguye amarushanwa mu gihugu cyose ahuza abacuruzi b’ikawa nk’uburyo bwo kubongerera ubumenyi bwo gutera ikawa bw’umwimerere no gusogongera ku kinyobwa cya Kawa.  

Iryo rushanwa ry’imbere mu gihugu ryabaye mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2019, aho abacuruzi ba Kawa 20 batsinze mu ntara bazagira amahirwe yo guhugurwa n’uwatsinze irushanwa k’urwego rw’isi muri 2011 Bwana Alejandro Mendez ukomoka muri El Salvador, guhera taliki ya 14 kugeza taliki ya 16 Kanama 2019.  Uwatsinze k’urwego rw’igihugu muri uyu mwaka azatangazwa taliki ya 16Kanama 2019 muri Gorilla Hotel – Kigali, mu mu isozwa ry’irushanwa biteganyijwe ko guhera saa cyenda  z’amanywa.

Aya marushanwa yateguwe k’ubufatanye bwa JICA ibicishije m’umushinga w’imyaka 3 uhuriweho na NAEB witwa CUP ( Coffee Upgrade & Promotion). Uyu mushinga watangiye 2017 intego yawo ni ukongerera agaciro ikawa y’u Rwanda.  Sustainable growers ni umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufasha abahinzi ba Kawa b’imbere mu gihugu wibanda cyane ku bagore bategura ikawa. Intego y’iri rushanwa ni ukongerera ubumenyi abacuruzi ba kawa kugira ngo bongerere umwimerere n’uburyohe ikawa y’imbere mu gihugu ibi bizazamura ikigero ikawa yanyobwagaho.

CUP Rwanda ni umushinga wavuye mu masezerano y’igihugu cy’ubuyapani cyagiranye n’u Rwanda yo kongerera ingufu ikawa y’u Rwanda.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM