Ibi ni ibitangazwa na Nyiranzeyimana Gaudance, utuye mu kagari ka Kabeza umudugudu wa Gitaka umurenge wa Masaka akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko inzitizi bahura nazo ari ibura ry’igishoro gihagije.
Urugero atanga ni urw’ubucuruzi bw’a mafi agira ati “Iyo tugiye kuyarangura hari igihe dusanga ikarito igura ibihumbi 15 cyangwa tugasanga ari 27.500frw tukabura igishoro twanakibona tukabura abakiriya bitewe n’ukuntu aba ahenze.”
Gaudence avuga ko icyo bifuza ari uko leta yabafasha. agira ati “leta icyo yadufasha ni uko yaduha igishoro tukishyira hamwe tugacuruza, bakaduha ahantu hisanzuye tukabona ukuntu dusora umusoro uhagije, tukiteza imbere. Mu minsi ishize hari amafaranga bavuze agomba guteza imbere abagore, baratwandika gusa bitewe n’ibindi badusabaga bituma tutayafata bayaha abandi basanzwe bazengurutsa ibicuruzwa. Byaba byiza natwe bayaduhaye tukabona bidutunga n’imiryango yacu.”
Dukeneyingabire Fortunet; umucuruzi w’ibigori mu isoko rya Biryogo, avuga ko kuba acuruza ibigori atari byo yakabaye acuruza ahubwo ari ubushobozi buke. Yagize ati “ndamutse mbonye inkunga cyangwa se nkabona uko nabona inguzanyo nakwiteza imbere nkacuruza n’ibindi.”
Avuga ku nzitizi bahura nazo muri ubu bucuruzi yagize ati “Igishoro aba ari gikeya bigatuma tutabona inyungu tugahera hasi, turasaba ko leta yadufasha ikatwegera bakareba uko batuzamura, bakaduha amahugurwa yadufasha, cyangwa se leta ikatuzanira imishinga.”
Mukantwari Stephanie, umuyobozi w’umurenge wungirije usinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Masaka, avuga ko“inzitizi abona zituma abagore batagira uruhare mu iterambere, ari ubujiji no kutitabira gahunda za leta ati” dufite gahunda nyinshi za leta n’abafatanyabikorwa banyuranye kandi bose bafasha akenshi mu buhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi,ubucuruzi,n’ibindi. Asoza yavuze ku cyo bagenderaho batanga ubufasha kubagore yagize ati “icyo tugenderaho ni uko atishoboye akaba ari n’umuturage wacu, naho abavuga ko badahabwa ubufasha siko biri.
Kayitesi Carine