Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo,Urayeneza Consolata Avuga ko hakomeje gahunda y’ubufatanye hagati y’abayobozi n’abayoborwa mu iterambere ry’imihigo yo mungo cyane cyane iterambere ry’umugore.
Urayeneza consolata Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyana mu murenge wa rusororo mu karere ka gasabo avuga ko Hari ubufatanye bwiza hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu iterambere. Kera umugore wasangaga ari uwo gukora akazi ko murugo adahabwa agaciro, yakunze gukandamizwa mu nzego zitandukanye, Uburero ngo hifashishijwe ubukangurambaga, ibintu byarahindutse, kuko usanga imihigo yo mu ngo uruhare runini ari urw’umugore.’’
Urugero atanga ni nk’umusaruro abagore bavana mu mihigo yo mu ngo zabo ati, ‘’Ahanini usanga abagore aribo batera iyambere mu guhiga kandi bikavamo umusaruro, ugasanga nk’abari mu cyiciro runaka cy’ Ubudehe bakivuyemo bagiye mu cyisumbuye, usanga kandi uruhare runini ari urw’umugore.’’

Mukandori Thereza, wo mu mudugudu wa Nyagasozi, mu Murenge wa Rusororo, avuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho babikesha guhiga mu ngo zabo. Ati’’ twageze kuri byinshi, kubera intego twihaye, turyama heza, turya neza, abana bacu babayeho neza, kandi Turishima cyane iyo tubona abayobozi bacu bita kumibereho myiza yacu. Mbere ntabwo ibi byatugeragaho, Ariko ubu tugenda dutera intambwe nziza.”
Ngendahayo Theoneste, wo mu mudugudu wa Kinyana, yungamo agira ati, ‘’Mumihigo tugira mu ngo zacu ari ukumva neza icyateza imbere umuryango wacu. Ibyotubigeraho ku bufatanye. Ibyo tubikora mu nzego zitandukanye nk’iyo dushaka guhinga twumvikana icyoduhinga. Ibyo tukabihigira. Ariko usanga umugore ariwe ugira uruhare runini mu kubishisikariza , burya abagabo ubona tutabiha agaciro, ariko umugore aharanira ko urugo rwe rwatera imbere.’’
Akomeza avuga ko ibi byose bigerwaho kubera uruhare runini rw’umugore nko kwitabira ibikorwa byinshi by’iterambere, aha twavuga nk’ibimina, umugoroba w’ababyeyi n’ibindi.
Kayitesi Carine