Afurika

Ngoma: Kwigira ku mugore niko kwigira ku muryango


Mu gihe guverinoma  y’u Rwanda ikomeje gushishikariza Abanyarwanda kwitabiri ibikorwa bibateza imbere, abari n’abategarugori ntibasigaye inyuma kuko abo mu karere ka Ngoma bakataje muri iyi nzira binyuze mu kwihangira imirimo no gukorera mu matsinda.

Musabyemariya Theresa w’imyaka 40 ni umubyeyi w’abana batatu, ubana n’umugabo we mu murenge wa Kazo, akagali ka Kinyonze umudugudu wa Tundutu, wahamirije itangazamakuru ko kwibumbira mu matsina no gukorera muri koperative bituma agira uruhare mu iterambere ry’urugo rwe.

Ati” Ubu tuba mu kimina cyitwa Gikuriro, twiteje imbere turi abagore 15, dutanga amafaranga igihumbi buri cyumweru, ariko abwo bwizigame bwazanye impinduka mubuzima bwacu bwa buri munsi, nta mugore ugisaba umugabo igitenge, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi  ahubwo nawe agira uruhare mu kubikemura kuko turashoboye”

Umutesi Chantal w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Kibungo akagari ka Cyasemakamba, umudugudu wa Kiruhura aganira nawe ni umwe mu biteje imbere abinyujije mu kigo Berwa Crochet gikora ibintu bitandukanye byaba ibyo mu masaro cyangwa mu birimo budodo, amatapi, amaherena, ibikapu, udushakosi ndetse akagira umwihariko  wo gukora amavaze mu myenda ishaje.

Yagize ati “Mubisanzwe u Rwanda rwacu rukunda isuku, narebye uburyo imyenda ishaje itwikwa cyangwa ikajugunywa nshaka uburyo nayibyazamo umusaruro. Mfata imyenda ishaje ikomeye nkavanga na sima ubundi hakavamo ivaze nziza cyane.”

Umutesi Chantal

Mu mezi atatu gusa amaze atangiye, ubu afite abakozi batatu akoresha bose hamwe bakaba bahembwa ibihumbi 65Frw ku kwezi.

Kalisa Leon yishimira kuba abagore bakomeje gutera intambwe ishimishije mu rugendo rw’iterambere, kuba batagitega amaboko bikaba bituma ingo zirushaho kuzamuka kuko baba bahuje imbaraga n’abagabo babo.

Kirenga Providence Umuyobozi w’a Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza ati” mu bijyanye n’ubukungu abagore turabasanga mu ma koperative y’aborozi, abahinzi, ubukorikori, n’izitanga serivi  kandi umubare utari muto ugizwe n’abagore kandi bakora neza, hari n’aho usanga hariho koperative yubatswe igitekerezo giturutse kumugore”

Yakomeje avuga ko hari intambwe imaze guterwa kuko mu basaga 4000 bagize koperative zitandukanye zo mu karere ka Ngoma, 2000 muri bo ni abagore.

Kirenga Providence

Ati “ Imbogamizi zirimo nuko hari bamwe  mu bagore batitabira gahunda za leta, ikindi hari n’abakitinya batekereza ko kugira icyo bakora bagomba gusaba uburenganzira abagabo babo. Ibyo rero ni urugendo rudusaba gukomeza kwigisha, buhoro buhoro tuzagera ku byo twifuza.”

Kirenga avuga ko bakangurira umugore kwegera umuryango cyane kuko bifuza kubona umuryango uzira amakimbirane, uboneza urubyaro, kuko akenshi usanga iyo umugore n’umugabo batumvikana iterambere ry’umuryango ritagerwaho.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM