Abanyesuri bo mu rwungwe rw’amashuri rwa Gishari (G.S Gishari ), mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana mu Intara y’Iburasirazuba, bishimira impinduka mu myigire zazanywe n’icyumba cy’umukobwa.
Ishimwe Ismael, wiga muri G.S Gishari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye avuga ko n’ubwo ataragera muri iki c Icyumba cy’umukobwa kuko we ari umuhungu, ariko ngo hari impinduka cyazanye. Agira ati” mbere wasangaga umukobwa agiye mu mihango akiyanduza tukamuseka kabigatuma ataha, ugasanga buri kwezi icyo kibazo ahuye nacyo bikamutera kudakurikirana amasomo ye neza ati “Ubu bashiki bacu nta kibazo bafite ugize ikibazo ahita ajya ahabigenewe nyuma akagaruka akiga ntakibazo.’’
Manishimwe Sifa w’imyaka 16 y’amavuko womuri iryoshuri nawe ati, ”Icyumba cy’umukobwa kiradufasha cyane kuko kera kitaraza twajyaga mu mihango tukiyanduza abahungu bakaduseka kubera ko nta kintu babaga babiziho, ariko ubungubu iyo ugiye mu mihango, utitwaje ibikoresho( cortex), ujya mu cyumba cy’umukobwa bakaguha ijipo, bakaguha ikariso bakaguha na cotex, ugakaraba ukagaruka mu masomo nta kibazo.’’

Akomeza agira ati”Cyera twajyaga mu mihango ugataha akenshi ntidusabe uruhushya kubera isoni no gutinya kuko twigishwa n’abagabo gusa tugahita dutaha mu gihe nta muyobozi wabaga uri hafi aho. Sifa kandi avuga ko n’ubwo icyumba cy’umukobwa cyaje bagihura n’imbogamizi zo kuba hari igihe bajya mu mihango nta muyobozi uhari ngo abafungurire iki cyumba. Ati” turasaba gukangurira abarezi babishinzwe kujya baba hafi kugirango uhuye nicyo kibazo afashirizwe igihe.’’
Nteziyaremye Nkurunziza umurezi mu kigo cya G.S Gishari ati, ”Nkuko abana bakomeje kubivuga, icyumba cy’umukobwa kitarabaho hari ibibazo bibangamiye cyane cyane abana b’abakobwa, kuko byari ipfunwe kuri bo bajya mu mihango bagataha cyangwa se ntibaze ku ishuri. Urumva gusiba iminsi itatu akenshi yasangaga amasomo yaramucitse. Kuri ubu byadufasije ku igabanuka kw’isiba rya hato na hato ry’umwana w’umukobwa ku ishuri.’’
Umutoni Jeanne umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko gahunda y’icyumba cy’umukobwa kuva gitamgiye habaye ho impinduka kuko byatumye umwana w’umukobwa abasha gukurikina amasomo ye neza.

Umutoni Jeanne umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Icyumba cy’umukobwa cyatangijwe na madamu Jeanette Kagame mu mwaka w’2013 hari mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa gukurikirana amasomo iyi gahunda kandi ikorerwa ku bigo by’amashuri yisumbuye bifite gahunda y’uburezi bw’imyaka itandatu na cumi n’ibiri
Kayitesi Carine