AMAHANGA

I Kigali hagiye kubera inama mpuzamahanga yiga ku mirire.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 kugeza kuwa 29 Kanama, 2019 I Kigali hazateranira inama mpuzamahanga yiga ku mirire myiza muri Afurika.

Ni inama yateguwe n’Urugaga rw’amashyirahamwe y’inzobere mu mirire myiza mu bihugu bya Afurika (FANUS) rukaba rugiye gukorera inteko rusange yayo ya kane i Kigali.

iyi nama izaba  ifite isanganyamatsiko igira iti “Gushyira mu bikorwa imirire myiza hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rihamye muri Afurika” yitezweho kuzaba umwanya mwiza wo guhana amakuru ku miterere y’ikibazo cy’imirire muri Afurika no ku isi.

Iyi nama kandi izibanda cyane ku kibazo cy’igwingira ry’abana nk’ikibazo gikomereye urwego rw’ubuzima muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Izaba ari n’umwanya wo kugaragaza imihigo ibihugu byagiye byesa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, ndetse ikazaba n’amahirwe yo gusangizanya uburyo bwiza ibihugu bimwe byagiye bikoresha mu kurwanya iki kibazo.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’inzobere mu mirire mu Rwanda Dr. Christine Mukantwali yavuze ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyo nama mu buryo butandukanye, ko yaba abafata ibyemezo, abashyiraho amategeko, ndetse n’impuguke iyi nama izababera umwanya wo kunguka ubumenyi bugezweho bazahabwa n’impuguke zitandukanye zizayitabira.

U Rwanda kandi narwo ruzasangiza abandi icyo rwakoze mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi ibindi bihugu bibe byatwigiraho kuko turi mu bagerageje hano muri Afurika.

U Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi nama bitewe n’imiyoborere myiza rufite ndetse n’ubushake bwa politiki rugaragaza mu kurwanya uburyo ubwo aribwo bwose bwatera imirire mibi.

Nubwo ikibazo cy’abana bagaragaraho imirire mibi cyagiye kigabanuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara haracyari urugendo rwo kurandura iki kibazo burundu.

Hari ibihugu byageze ku ntambwe ikomeye mu kurwanya iki kibazo, birimo u Rwanda nkuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2014 bubigaragaza , u Rwanda rwagabanije ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu kuva ku kigereranyo cya 51% kugera kuri 38% mu 2015.

Muri Ghana iki kibazo cyagabanutse kuva kuri 20% kugera kuri 13% hagati ya 2008 na 2013 naho muri Namibia cyavuye kuri 37 kugera kuri 13% hagati ya 2007 na 2003.

Iyi nama ya FANUS iba buri myaka ibiri ahanini yibanda ku kureba ikibazo cy’imirire muri Afurika n’impamvu zacyo, ikaba igiye guhuriza hamwe inzobere mu mirire ndetse n’abantu batandukanye bafite inararibonye mu gushyira mu bikorwa inyunganizi zituruka muri leta, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’ubushakashatsi, amashuri ndetse n’abikorera bazaba baturutse ku isi hose.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM