Tariki ya 26 kugeza kuwa 29 Kanama, 2019 , I Kigali hariguteranira inama mpuzamahanga yiga ku mirire myiza muri Afurika.
Ni inama yateguwe n’Urugaga rw’amashyirahamwe y’inzobere mu mirire myiza mu bihugu bya Afurika (FANUS) rukaba rugiye gukorera inteko rusange yayo ya kane i Kigali mu Rwanda.
Bamwe mubaterankunga bakuru b’iyi nama harimo Purifying Weze ikubiyemo umushinga “Hinga Weze” watangijwe k’ubufatanye na Hinga Weze. Hinga Weze Ni umushinga watanginjwe ku bufatanye n’ikigo k’Igihigu gushinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku nkunga y’umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.
iyi nama izaba ifite isanganyamatsiko igira iti “Gushyira mu bikorwa imirire myiza hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rihamye muri Afurika” yitezweho kuzahana ibitekerezo bungurana inama uburyo bahashya burundu ikibazo cy’imirire muri Afurika no ku Isi muri rusange.
kandi izibanda cyane ku kibazo cy’igwingira ry’abana nk’ikibazo gikomereye urwego rw’ubuzima muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Nyirajyambere Jeanne d’arc, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’imirire HINGA WEZE. avuga ko uruhare rw’uyu mushinga Ari ubufatanye n’abafatanyabikorwa na Leta kugira ngo habeho umwihariko k’uruhare rw’ubuhinzi m’ukurwanya imirire mibi, ati “twigisha neza abahinzi uburyo bagomba guhinga n’ibyo bahinga tukanabafasha guhindura imyumvire yo kumva ko ibyo bejeye byose babijyana keidoko ,ahubwo ko bagomba kugira ibyo bagumisha m’urugo kugira ngo babashe kurya bityo barwanye imirire mibi.” akomeza avuga ati “umuhinzi tumwereka uburyo ashobora kongera inyongeragaciro k’umusaruro yawujyana mu isoko akabona amafaranga ahagije amufasha kugura ibiryo bikungahaye k’untungamubiri adahinga.”

Nyirajyambere Jeanne d’arc
HINGA WEZE ni umushinga uzamara imyaka itanu, ukorera m’uturere icumi tw’igihugu cy’urwanda aritwo: Bugesera,Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Nyamagabe, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke, Nyabihu na Karongi ukaba ufatanya n’indi mishanga.
U Rwanda kandi narwo ruzasangiza abandi icyo rwakoze mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi ibindi bihugu bibe byarwigiraho nk’igihugu cyagerageje guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi hano muri Afurika.
Carine Kayitesi
umwezi.ney