Afurika

Nyamagabe: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo gusoma no Kwandika

Kuri iki cyumweru taliki ya 8 Nzeri 2019; kuri Stade ya Nyagisenyi iherereye mu karere ka Nyamagabe hizihirijwe umunsi mpuzamahanga k’urwego rw’igihugu ahari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’umuco na siporo, ambasaderi wa Leta z’unze ubumwe z’amarika, abanyeshuri abarezi ndetse n’ababyeyi.

Ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango; Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Esperance yavuze ko gusoma ari umuco mwiza wagakwiye kongerwa mu yindi mico ya Kinyarwanda. Yagize ati “Gusoma no kwandika biri muri gahunda za leta yacu z’iterambere, aho igihugu cyacu gifite intego z’iterambere rishingiye k’ubumenyi, niyo mpamvu twifuza ko biba umuco Nyarwanda, kuba uyu munsi ubaye m’ukwezi k’umuco mu mashuri rero, nabyo bikwiye kuba umuco uturanga nk’abanyarwanda.”

Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasabye ababyeyi gukunda gusoma bakanabikundisha abana. Yagize ati “n’abakuze tubashishikariza gufata umwanya bagacira abana imigani, bakabigisha ibisakuzo n’izindi nkuru baba basomye kuko gusoma nta mupaka bigira.”

Peter Vrooman, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda; yagize ati “Ikinyarwanda ni ururimi kavukire, ni byiza ko abana arirwo baheraho biga, bakamenya kuruvuga, kurwandika, no kurusoma neza. Ni intangiriro nziza yafasha abana kumenya neza izindi ndimi ndetse ni nayo mpamvu dutanga ibitabo by’ikinyarwanda.”

Kuri uyu munsi kandi hahembwe abana 30 bakomoka m’uturere twose tw’urwanda barushije bagenzi babo m’ukwandika inkuru mu Kinyarwanda. Ni amarushanwa yahuje abanyeshuri bo mumashuri abanza n’ayisumbuye. Nishimwe Vanessa Patience umwe mu banyeshuri batsinze aya marushanwa ukomoka mu karere ka Muhanga yagize ati “ndishimye cyane, gusoma no kwandika ni igikorwa nkunda cyane, kuba nsize nafashijwe n’ababyeyi ndetse n’abarezi.”

Uwamahoro Emmanuelie ukomoka mu karere ka Nyamagabe umubyeyi w’umwana witwa Icyoyakoze Divine yatanze ubuhamya bugaruka ku kamaro ka ‘Mureke dusome.’ Yagize ati “uyu mwana wanjye yigaga mu mwaka wa mbere ariko atagira umwete wo gusoma. Ntago byanshimishaga. Kubw’amahirwe haza uyu mushinga wa Mureke dusome, abakangurambaga bamuhaye ibitabo nkajya mufasha kugisoma tugafatanya nkasoma igika kimwe agasoma ikindi, birangira amenye kwisomera igitabo ku giti cye ndetse ntibyarangiriye aho kuko uwo muco yanawutoje musaza we muto.”

Ibitabo byamuritswe kuri uyu munsi

Hakomeje icyumweru cyo gusoma kizarangira ku kuwa 30 Nzeri 2019 mu gikorwa cy’umuganda wo gusoma no kwandika, kizasorezwa mu karere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.

Carine Kayitesi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM