Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Nzeli 2019, Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na UNICEF Rwanda, USAID na VSO ( Voluntary Service Overseas) bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka amashuri mashya ku Ishuri ribanza rya Munyegero riherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Musha, Akagali ka Bukinanyana, akaba ari amashuri agezweho agiye kunganira ayari asanzweho.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Bwana Dr Isaac Munyakazi akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.
Mu bandi bashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa harimo umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri UNICEF Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa REB, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri USAID, Abayobozi b’Ingabo na Police mu karere ka Gisagara n’abandi bashyitsi batandukanye.
Ni igikorwa kandi cyabaye mu gihe Isi yose iri kwizihiza ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika, kikaba cyabanjirijwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa aya mashuri ku ishuri ribanza rya Munyegero, maze nyuma abitabiriye iki gikorwa bakaba bakomereje urugendo ku ishuri ry’incuke rya Save B aho basuye abana bafite ubumuga butandukanye burimo n’ubwo mumutwe bigishwa gusoma no kwandika.
Ibi bikorwan byose uko ari bibiri byatewe inkunga na UNICEF Rwanda hamwe na USAID , bikaba byarashyizwe mu bikorwa na VSO Rwanda.

Aganira n’abaturage bagiye kubakirwa aya mashuri Dr Isaac Munyakazi yababwiye ko aya mashuri mashya bagiye kubakirwa azatuma ireme ry’uburezi rirushaho kuzamuka muri aka gace kuko abana bose bazabona aho bigira bityo n’abavaga mu mashuri batazongera kuyavamo kandi ko Leta izakomeza gushyira uburezi imbere muri gahunda zayo.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ahagiye kubakwa aya mashuri mashya ku ishuri ribanza rya Munyegero , Dr. Isaac Munyakazi yakomeje urugendo aho yasuye ishuri ry’incuke rya Save B naryo riherereye muri Gisagara muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere umuco wo gusoma mu mashuri y’incuke muri gahunda igihugu kirimo y’ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.

Muri iri shuri ry’incuke rya Save B kandi Dr Isaac Munyakazi yasuye abana bafite ubumuga butandukanye burimo n’ubumuga bwo mu mutwe bigishwa gusoma no kwandika.


Nyuma yo gusura aba bana Dr Isaac Munyakazi yagiranye ibiganiro na bamwe mu baturage ba Gisagara bamugaragarije ko bamwishimiye aho bamwakirije indirimo ndetse banacinya hamwe nawe akadiho.

Aganira n’abaturage ba Gisagara yavuze ko Gusoma no kwandika mu mashuri y’incuke bizagira imbaraga ari uko habayeho ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza hagati y’Ababyeyi, Abarezi ndetse n’Abayobozi.
Akaba yasabye Abayobozi guha abana ibitabo bagasoma kuko umuyobozi wanga gutanga ibitabo ngo abana basome kubera ko bizasaza cyangwa bikangirika atazihanganirwa na gato igihe azaba amenyekanye.
Yashoje asaba abitabiriye uyu muhango bose kureka abana bakaryoherwa n’umuco wo gusoma no kwandika kandi ko Ikinyarwanda kigiye gushyirwamo imbaraga mu byiciro byose by’amashuri ariko bahereye mu bana bato bari mu mashuri y’incuke.
Kuri ubu mu gihugu hose hari kwizihizwa ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika ku Isi, uyu mwaka uku kwezi kukaba gufite insanganyamatsiko igira iti “Gusoma , kwandika mu ndimi zitandukanye ni isoko y’ubumenyi”.
Mu Rwanda uku kwezi kukaba kuri kwizihizwa mu bice bitandukanye by’Igihugu aho biteganyijwe ko uku kwezi kuzasozwa mu mpera z’uku kwezi turimo kwa Nzeli.