Kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri, 2019 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru, kikaba cyari kigamije kumenyesha Abanyarwanda aho u Rwanda rugeze rwitegura umunsi mpuzamahanga w’amahoro.
Ni umunsi uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “ Twara urumuri”, iyi nsanganyamatsiko ikaba yaratoranyijwe mu kugaragaza indangagaciro, ibikorwa n’imbaraga bidasanzwe byaranze Abanyarwanda bakuye u Rwanda mu icuraburindi no gushishikariza abantu kubyubakiraho.

Aganira n’Itangazamakuru , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Ndayisaba Fidèle, yavuze ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko mu rwego rwo kuzirikana ibyazanye amahoro mu gihugu.
Yavuze kandi ko mu bakoze ibikorwa bidasanzwe bifatwa nko kubona urumuri kandi ukarutwara neza, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite akababaro n’ibikomere bidasanzwe.
Yashoje avuga ko umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihirizwa mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Nzeri 2019, hakaba hari ibikorwa bitandunye bizagaragazwa kuri uwo munsi hagamijwe ko abantu bakomeza kubyigiraho.
Kuri uyu munsi kandi byumwihariko urubyiruko rwo mu turere twose tw’Igihugu, ruzaba ruhagarariwe aho ruzahura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu ikiganiro kigaragaraza uko Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bashoboye gutwara urumuri rukabafasha gutambuka mu bihe bikomeye n’ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo.
Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko Abanyarwanda abamze gutera intambwe ishimishije ku bumwe n’ubwiyunge kuko bugeze ku gipimo cya 92.5% nkukko bigaragazwa n’ubushakshatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cya 2015 ( Rwanda Reconciliation Barometer 2015) gusa hakaba hifuzwa ko mu mwaka wa 2024 cyaba kigeze ku ijanisha rya 96%. ibindi bipimo nk’ibi bikazasohoka umwaka utaha wa 2020.