Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije itangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaga umuntu batamusatuye. N’ubwo bigikorerwa ku rwego rw’ibitaro by’icyitegererezo gusa, hari gahunda ko bizamanuka bigakorerwa no mu bitaro byo hasi.
J. Bimenyimana
Ikoranabuhanga riragenda rizamura imitangire ya Serivisi mu nzego zose mu Rwanda. Urwego rw’ubuzima ruhora mu ziri ku isonga kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, rwatangije kubaga umurwayi hatabaye ho kumusatura.
Ni muri urwo rwego mu Bitaro byitiwe Umwami Fayisali i Kigali, uyu
munsi umuganga yahabagiye umurwayi wari ufite ibibazo by’agasabo k’indurwe, akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi Rusange Dr. Patrick Ndimubanzi, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima yiteguye gukwiza ubu buvuzi hose.
Aratangaza ko iri koranabuhanga ryo kubaga umuntu batamusatuye, rituma umurwayi atamara igihe mu bitaro, kuko basatura ahantu hato, hataranze milimitero 12.
Avuga ko bashaka bikwira hose, kuko bituma uumurwayi atababara kandi ntatinde mu bitaro.
Aragira ati “turashaka ko bikwira aho bishoboka bikazagera ku baturage benshi.”
Dr. Ndimubanzi, yemeza ko kugira ngo iyo gahunda igerweho, ari uko batoza abaganga benshi, kandi ubu niyo gahunda barimo.
Arasnga gukoresha iri koranabuhanga, bizazamura iterambere, kuko ubishingizi butandukanye buzishingira abarwayi, kandi bakamara n’igihe gito cyane mu bitaro.
Dr. Leon Mutesa uyobora abateguye iyi nama, avuga ko n’ubwo abaganga bakora uwo murimo wo kubaga baba bashaka kugira ngo biyongere ubumenyi.
Aragira ati “turashaka kugira ngo tumenye aho ubushakashatsi bwakozwe bugeze kugira ngo tujyane n’igihe.”
Jean Michel Swalens ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’ubu Biligi, avuga ko ibihugu byateye imbere bikunda gukoresha ubu buryo, kandi ko ingorane zidakunze kuboneka bitewe n’abaganga b’inzobere.
Arahamagarira Leta y’u Rwanda n’abikorera gushora imari muri iri koranabuhanga, kuko rifite ibyungu kuruta uburyo bwo kubaga busanzwe bukoreshwa.
Dr. Hategekimana Theobald uyobora ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) we avuga ko urwanda rushaka kubaka ubuvuzi bw’ubukeerarugendo.
Avuga bashaka kugira ubuvuzi abantu bazajya baturuka mu bihundi bihugu bakaza kubushaka, kandi koko bakabubona.
Dr. Jacob Souopgui waturutse muri Kaminuza yigenga y’I Bueuseli (ULB: Universite Libre de Belgique), arasanga kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari uburyo bwiza bworohereza abarwayi babazwe, kuko ashobora bukeye ashobora gutahabike cyane, hagereranyijwe n’uburyo bwo kubaga basatuye umuntu.
Dr. Souopgui akomeza avuga ko bagiye kugeragerageza uko bageza ubwo buryo ahantu hose mu gihugu ku buryo byarinda umurwayi urugendo rurerure.
Dr. Hategekimana akomeza avuga ko iyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu kubaga, zaba indwara z’abagore; izo mu nda; izijyanye n’imiyoboro y’inkari cyangwa se izindi zisanzwe.
Muri CHUK bo bavura indwara z’abagore; izo mu nda n’iz’imiyoboro y’inkari.
Dr. Hategekimana avuga ko ubu mu Rwanda hari abaganga 10 bakorera mu bitaro bitandukanye, bya CHUB; CHUK; KFH n’Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Arasanga aba baganga atari bake kuko bazigisha abandi, ariko kandi akavuga ko atari na benshi kuko u Rwanda rushaka kuva ku rwego rwo hasi ruri ho ubu mu ikoranabuhanga, rukazamuka rukagera rukagera kuri 60 % cyangwa birenga mu ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga.
Ubusanzwe iyo umuntu yabaga arwaye akaba akeneye kubagwa, inzobere z’abaganga bakoraga uwo murimo, babanje kumusatura kugira ngo bagere ku rugingo rurwaye, bityo bashobore kumuvura.
Iryo koranabuhanga reero niryo rigiye gutangira gukoreshwa mu kubaga abarwayi mu Rwanda, dore ko guhera mu kwezi kwa Mutarama 2019, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubuvuzi, hashyizwe ho imfashanyigisho izifashishwa mu kwigisha abaganga kubaga abarwayi batabasatuye.