Afurika

Kicukiro-Gatenga: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare m’ugufasha abana gusoma no kwandika neza ikinyarwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/09/2019 Kicukiro m’umurenge wa Gatenga, umuganda rusange ngarukakwezi wahujwe no gusomesha abana inkuru zo mu gitabo.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abarezi mu ishuri ribanza rya E.S Murambi. Muri iki gikorwa abana 100 nibo basomeye imbere y’ababyeyi m’urwego rwo kwereka ababyeyi ko bakwiriye guhaguruka bagasomesha abana ibitabo igihe bari m’urugo.

Jean Claude Munyantore umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kicukiro yasabye ababyeyi gushakira abana umwanya bakabasomesha ibitabo by’ikinyarwanda. Ati “Niyo waba udafite umwanya wakabaye ushakira umwana iminota 10 ukamufasha gusoma ikinyarwanda.”  Akomeza avuga ati “Iyo mwarimu amaze kwigisha umwana amuha igitabo akagitahana, iyo umwana ageze m’urugo aba akeneye umuba hafi akamufasha gusoma icyo gitabo, aho niho uruhare rw’umubyeyi ruba rukenewe.”

Jean Claude Munyantore unshinzwe uburezi mu Karere

Umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi Muhongerwa Nadege yasabye abyeyi kwirinda kuvanga indimi mu gihe bigisha abana, ati “Mu gihe umwana arimo kwigishwa ikinyarwanda, ni byiza ko umubyeyi aricyo amwigishamo atavanze indimi.

Muhongerwa Nadege umubyeyi wari ahagarariye abandi

Avuga k’uburyo bwifashishwa kugira ngo abana babashe gusoma, Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga Manevure Emmanuel yagize ati “Kubufatanye na Mineduc ndetse n’abandi bafatanyabikorwa haba hari amasomero ku bigo by’amashuri afasha abana gusoma ibitabo.”

Manevure Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa- Gatenga

Akarere ka Kicukiro gafite amashuri abanza 80, ayisumbuye 42 ndetse n’amasomero y’abakuze 53 mu mirenge itandukanye.

Abana 6 batsinze amarushanwa bahembwe ibitabo

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM