Amakuru

Abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri bagiye kugezwaho amazi meza

Bimenyimana J.

Leta y’u Rwanda ifite umuhigo wo kwegereza amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura ku baturarwanda bose mu mwaka wa 2024, ni muri urwo rwego yasinyanye n’ikigega mpuzamahanga cy’iterambere OPEC inkunga ya miliyoni zikabakaba 20 z’amadorali ya Amerika.

Leta y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigega OPEC cya cy’Ikigo mpuzamahanga cy’iterambere (OFID), amasezerano ya miliyoni 20.

Iyi nkunga izifashishwa mu kubaka inganda zitunganya amazi za Busogwe na Kagaga, zijya zitunganya metero kibe ibihumbi icyenda ku munsi, zikanasukura izindi Metero kibe ibihumbi 12 zikanayatanga ku baturage bagera ku bihumbi 350 batuye batuye mu mijyi iciriritse no mu byaro  mu turere twa Kamonyi; Muhanga na Ruhango.

Dr.Claudine Uwera Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ushinzwe Igenamigambi, ni we wasinye ayo masezerano ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda.

Arasanga iyo nkunga izatera Leta y’u Rwanda ingabo mu bitugu, kandi ize yuzuza imbaraga Guverinoma yarwo yashyize mu kwesa umuhigo yahize wo kwegereza abaturarwanda bose amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura, mu mwaka wa 2024.

Aya maserano yasinywe igice kimwe cy’icyiciro cya kabiri, cy’umushinga uhuriweho na Banki nyafuriyka itsura amajyambere; Banki y’Uburayi y’ishoramari na Guverinoma y’u Rwanda.

Icyiciro cya mbere cy’aya masezerano cyari cyizwe na miliyoni 282.318 z’amadorali ya Amerika, naho icyiciro cya kabiri cyo kigizwe na miliyoni 137.7 z’amadorali ya Amerika.

Umuyobozi w’Ikigo gishnzwe amazi, isuku n’isukura WASAC Aime Muzola, avuga ko ibyiciro byombi by’uyu mushinga, bizazamura uburyo bwo kugeza amazi meza mu cyaro, bityo abaturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, bakazagezwaho amazi meza kandi bakegerezwa ibikorwa by’isuku n’isukura.

Yemeza kandi ko ibyo bidakuyeho izindi mbaraga nyinshi Guverinoma ikomeza kugenda ishyira muri ibyo bikorwa hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi wa OPEC Dr. Abdulhamid Al-Khalifa, yemeza ko uyu mushinga ari  igitekerezo cyo gushyigikira ingamba z’igihugu cy’u Rwanda, zo guhindura buri gace karwo ahantu hihariye habereye ishoramari, kuko haganje ibikorwa remezo birambye.

Dr. Claudine Uwera na Dr. Abdulhamid Al-Khalifa basinya amasezerano y’ubufatanye mu kuzamura amazi meza

Gahunda y’u Rwanda yo kwegereza Abaturage ibikorwa remezo amazi meza n’isuku n’isukura ku buryo burambye,igamije kongera amazi meza n’isuku n’isukuru mu Umujyi wa Kigali no mu Mijyi itandatu iwungirije.

Inyungu zitezwe, zirimo guca burundu indwara ziterwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi, bikagendana n’igabanuka ry’igiciro cy’ubuvuzi, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, bakabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi 600, no kongera kandi umusaruro, kuko inganda zitandukanye ziri mu Umujyi wa Kigali n’imijyi itandatu iwungirije zagejejweho amazi meza.

Uyu mushinga uzarangira abaturarwanda bagera kuri 81% bagejejweho amazi meza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM