Amakuru

Nyarugenge: Abakora umwuga wo guterura imitwaro barasaba ko bakongererwa amafarnga bakorera ku kilo.

Amakoperative akora umwuga wo gupakurura no gupakira imitwaro bamenyerewe ku izina ry’abakarani barasaba ko igiciro bakorera  ku  kilo cyakwiyongera kikava ku ifaranga rimwe kigashyirwa kuri abiri, kuko usanga bagikorera kubiciro byashyizweho cyera bikaba bitagendanye n’uko ibiciro bihagaze ubu ku isoko. Bavuga ko gupakurura  i kilo kimwe ku ifaranga rimwe, bisobanura ko umufuka w’isukari w’ibiro mirongo itanu ari amafaranga mirongo itanu.

Abakarani bakoresha imbaraga nyinshi kuboryo bavuga ko bakomeje gukorera amafaranga bakorera ubuzima bwabo bwajya mu kaga

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w’Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Bamwe mu bayobozi baganiriye na Le Matin d’Afrique bavuga ko akazi bakora kagoyekandi kavunannye ariko amafaranga bakorera akaba ari make bityo uburyo bwo kwiteza imbere bukaba budashoboka ugereranyije na mafaranga binjiza.

Ibi babivuga bashingiye ko amafaranga bamwe bakorera  ubu ari ayashyizweho mu mwaka wa 2006 ubwo abakarani bakoreraga mu kavuyo aho batagiraga amakoperative babarizwaho icyo gihe bakaba batarasabwaga imisoro bitandukanye n’ubu aho bakora kinyamwuga.

Perezida wa koperative yitwa Man Power avuga ko abacuruzi bakwiye kugira icyo bakora bakongera amafaranga apakuririrwa kontineri ikava ku bihumbi 70000 Frw bikaba 90000 cyangwa 100.000Frw, ibyo akavuga ko n’ibicuruzwa ku isoko byahindutse.

Abagize komite ya Koperative ya Man Power bavuga ko abacuruzi bakwiye kongera amafaranga bahemba ku kilo maze imikoranire igakomeza gusagamba

Agira ati”Abacuruzi bakwiye kongera amafaranga dukorera kuko usanga ayo duhebwa yarashyizweho mu myaka 12  ishize aho ikilo cy’isukari cyaguraga amafaranga 350 none ubu kikaba ari 800, ubwo rero bikaba bigora abakarani guhaha iyo bagiye ku isoko.

Uyu muyobozi  kandi akomeza avuga ko umugabane shingiro batangiye ari ibihumbi 10000 Frw mu mwaka wa 2008 ariko ubu umugabane ukaba uhagaze ibihumbi 150000 Frw. Iyi koperative ikaba itanga serivivse zo gupakira no gupakurura imizigo

Habimana Joseph uhagarariye Trust Star uyobora koperative igizwe n’abanyamuryango 25 avuga ko abacururuzi bakwiye kongera igiciro ku kilo kuko ibisabwa koperative byiyongereye ibyo akaba abihurizaho na bagenzi be bemeza ko ikilo ni kiva ku ifaranga rimwe kikagera kuri abari bizabagirira umumaro.

Hashakimana Theogene perezida wa Koperative Imbaragazacu ufite abanyamuryango 40 nawe yemeranya na bagenzi be ko ikilo cyashyirwa ku mafaranga abiri ku girango nabo babashe gutunga imiryango yabo .Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Kamizo ikunze Eugene perezida wa COTRAJENYA  aho ashimangira ko ifaranga rimwe bakoreraga kuva mu mwaka wa 2000 rikwiye kongerwa uko kuva icyo gihe buri kintu cyose kigurwa kiyongereye, akaba asaba ko inzego bwite za Leta, zabahuza n’abacuruzi kugira ngo hagire igikorwa.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative yabatwara imizigo( Abakarani), muri  Nyarugenge  bwana NGENDAHAYO NOEL avuga ko   bakoranye inama zitandukanye n’abacuruzi ari nabo bakiriya babo baganira ku kibazo cy’ibiciro aho basabaga ko babongera amafaranga ku kilo, Noel  avuga ko abakarani bagaragaje ikibazo cyabo uko giteye aho amafaranga bakorera ari make kandi ibyo bacyenera bitandukanye nibyo bacyeneraga mu myaka 12 ishize, muri  ibyo harimo gukodesha ibiro bakoreramo, gutanga imisoro ku nyungu ipantante  n’ibindi bitandukanye.

Noheli ati” Hashize amezi atatu twandikiye abacuruzi ari nabo dukorera kugeza ubu ntagisubizo turabona”

Uyu muyobozi avuga ko muri izo nama zitandukanye kongera ibiciro byananiranye bemeza ko ikilo cyaguma ku ifaranga rimwe ariko abakarani bakaba batarabyishimiye.

Perezida wa Abacuruzi mu karere ka Nyarugenge  Munyabarame Cyprien yabwiye Le Matin d’Afrique ko mu nama bagiranye zitandukanye na  abakarani bagaragaje ibibazo byabo ariko nabo babasobanurira ko kuba ibiciro ku Isiko byariyongereye bidasobonura ko inyungu yiyongereye.

Agira ati” Twaganiriye n’abayobozi b’amakoperative tubagaragariza ko n’ubwo ibiciro byiyongereye inyungu ku gicuruzwa yo ntacyo ahanini yiyongereyeho”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu bari gutegura inama n’abacuruzi ariko ko abayobozi ba bakarani batazayitumirwamo, muri iyo nama bakazarebera hamwe amafaranga bashobora kongeraho  ku kilo.

Naho Nsengiyumva Emmanuel avuga ko igihe kigeze ngo amafaranga umukarani akorera yiyongere kuko ngo urebye ibiciro uko byari bimeze mu mwaka wa 2000  ubu byahindutse uhereye ku mazu yakodeshwaga ukageza ku biribwa.

Nsengiyumva Emmanuel perezida wa Koperative ukwezi ati”  ifaranga rimwe ku kilo ntabwo rijyanye ni gihe tugezemo.

IIri huriro ry’amakoperative rigizwe n’amakoperative14 akorera mu karere ka Nyarugenge.

You May Also Like

Ingaruka zaterwa no kutabungabunga neza ibidukikije zaba zifite igaruriro?

 January 30, 20190

Kwirinda indwara ubitangira hakiri kare-prof Mucumbitsi Joseph

 October 1, 20190

Rubavu: Kuba mu cyiciro cy’ubudehe kitari cyo,byahindutse inzitizi mu iterambere

 January 3, 20190

Leave a Reply

Logged in as lematindafriqueLog out?

Comment

AMAMAZA HANO .

NEW VISION BAKERY BREAD LTD

IYOBOKAMANA

Uncategorized

Umubare wabicwa na Virusi itera SIDA wagabanutseho 1/3 uhereye mu mwaka wa 2010

 September 6, 2019lematindafrique0

Bamwe mu bafata imiti igabanya ubukana bwa Virus itera SIDA bavuga ko gufata imiti neza byatumye bagira ubuzima bwiza n’

Mu gihe cy’ukwezi kumwe ushobora kumenya ko wanduye virusi itera SIDA

Mu gihe cy’ukwezi kumwe ushobora kumenya ko wanduye virusi itera SIDA

 August 10, 20190

Itangazo ryo kumenyesha

 March 4, 20190

Itinda rya serivise zitangwa na ba Noteri ryavugutiwe umuti

 May 10, 20180

Amatariki

MTWTFSS
123456
78910111213
14151617181920
21222324252627
28293031
« Sep

Categories

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM