Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Davido n’umukunzi we Chioma bibarutse umwana w’imfura w’umuhungu kuri iki cyumweru tariki 20 Ukwakira 2019 mbere y’uko bakora ubukwe mu mwaka wa 2020.
Atangaza inkuru nziza mu muryango we, Davido yanditse kuri Twitter avuga ko umukunzi we ari ‘umugore w’imbaraga’, yahise anatangaza ko umwana we bamwise ‘David Adedeji Adeleke Jr.’
Abaye umwana wa Gatatu kuri Davido abyaye ku bagore batandukanye. Uyu mwana w’umuhungu yavukiye mu bitaro byo mu Mujyi wa London.
Muri Nzeli 2019 Davido yateye ivi yambika impeta umukunzi we Chioma mu birori by’umusangiro byabereye muri ‘restaurant’ iherereye mu Mujyi wa London mu Bwongereza.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rushya n’umukunzi we hashize iminsi icumi amwerekanye mu muryango we mu birori byabereye ahitwa Rowland mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Urukundo rwa Davido rwitamuruye ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 23 mu mwaka wa 2018. Ibi byatumye Davido anashyira hanze indirimbo yise ‘Assurance’ yahimbiye umukunzi we ndetse yanamuhaye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche.
Davido n’umukunzi we bibarutse imfura mbere y’uko bakora ubukwe
Chioma yari amaze iminsi agura imyenda y’umwana
Davido nawe yari amaze iminsi agura impano yitegura umwana we
Davido na Chioma baritegura gukora ubukwe mu 2020
Davido yerekanye mu muryango umukobwa bakundana
NDAGANO Jules