Afurika

Meddy wari umaze iminsi afunzwe yarekuwe

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] wari umaze iminsi ine afunzwe kubera gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, yarekuwe kuri uyu wa Gatanu.

Meddy yatawe muri yombi ku wa 21 Ukwakira ahagana saa munani z’ijoro atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yarekuwe na Polisi aho yari afungiye kuri Station ya Remera.

Nta munyamakuru wari wemerewe kuba yamufotora. Yasohotse kuri Station ya Polisi yambaye umupira w’umweru n’ingofero ariko asa n’uwipfutse mu maso.

Yahise yinjra mu modoka y’umukara yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser, yari yegerejwe umuryango w’aho yari afungiye ku buryo nta muntu wari gupfa kumubona.

Mu baje kumwakira, harimo abategura ibitaramo ba hano mu Rwanda, ndetse muri iyo modoka yajyanye n’umusore umwe w’ibigango umucungiye umutekano.

Amategeko ateganya ko umuntu wese ufashwe atwaye imodoka yanyoye ibisindisha, acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw, Polisi ikaba inemerewe n’amategeko kuba yamufunga by’agateganyo mu gihe akorwaho iperereza ku gikorwa gihungabanya umutekano yafatiwemo.

Meddy usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri Afurika muri Kanama 2019, yitabiriye igitaramo yagombaga gukorera muri Sychelles.

Mu ntangiriro za Nzeri 2019 yitabiriye igitaramo cyiswe Kwita Izina Concert yahuriyemo na Ne-Yo.

Nyuma yaho yakoreye igitaramo muri Kenya mbere y’uko asubira muri Sychelles ahataramira bwa kabiri. Tariki 9 Ukwakira yari umwe mu bataramiye muri Youth Connekt Concert hamwe na Patoranking.

Meddy yarekuwe kuri uyu wa Gatanu mu gitondo nyuma y’iminsi ine afunzwe kubera gutwara imodoka yanyoye ibisindisha

NDAGANO Jules

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM