Umuyobozi w’inama nkuru y’abafite ubumuga (NCDP); Ndayisaba Emmanuel yavuze ko hakiri ibikibangamira abantu bafite ubumuga m’ukugerwaho na serivisi zitandukanye cyane cyane m’uburezi. Yagize ati “Turacyahura n’ikandamizwa ndetse n’itotezwa m’uburezi, mu miryango n’ahandi.”
Ndayisaba yakomeje avuga ko UNDP yahaye NCPD 500,000 by’amadorali y’amerika ngo afashe imiryango irimo abantu bafite ubumuga. Abazagezwaho ubufasha ni abafite ubumuga banarwaye izindi ndwara nka Kanseri, aba bazafashwa kubona ubufasha m’ubuvuzi. Yanakomoje kandi ku mbaraga z’abafatanyabikorwa mu iterambere bahaye abafite ubumuga. Yavuze ko ikiba gihangayikishije cyane ari uguhezwa m’uburezi, ati “Iyo utize uhura n’ingaruka nyinshi bikarangira nawe wiyanze.”
Ibi Ndayisaba yabivugiye mu nama yahuje abafite ubumuga n’itangazamakuru yateraniye i Kigali kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, iyi nama yahurije hamwe abahagarariye imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda ariyo; Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutumva (RNUD), ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), Hillside hope (HSH), ihuriro ry’ababyeyi n’inshuti z’abana bafite ubumuga mu Rwanda (APEH), Umuryango ureberera unateza imbere abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA) n’itangazamakuru rivugira abafite ubumuga mu Rwanda (M4D).
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), Donatille Kanimba, nawe yagarutse ku itotezwa n’ihohoterwa ribakorerwa. Ati “itotezwa iteka ribyara ihohoterwa, itotezwa rero rikubuzagutegura neza ibyo ukora ndetse n’uko witwara.”
Umuyobozi wa OIPPA, Hakizimana Nicodeme yavuze ko abafite ubumuga bagomba kubanza guhindura imyumvire bakamenyako kuba ufite ubumuga Atari igisebo k’umuryango. Ati “n’inshingano zacu ko tugomba guhashya itotezwa, gusa birasaba uruhare rwa buri mu nyarwanda m’uguhugura ababyeyi na sosiyete nyarwanda bakamenya uburenganzira bw’abafite ubumuga.”
Iyi nama ifite intego yo gushyiraho uburyo bugaragaza ibitagenda neza mu mibereho y’abafite ubumuga, guhanahana ibitekerezo ngo hamenyekane intambwe imaze guterwa kuva aho umushinga wa CSO utangiriye gufasha abafite ubumuga no kurengera uburenganzira bwabo, ni n’ihuriro ryagaragaje ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo mu gihe bagiye gushaka service runaka ndetse no kuzamura imibereho y’abafite ubumuga.
KAYITESI Carine