Afurika

Ngoma: Ingufu z’imirasire y’izuba mu kuhira n’imihingire ijyanye n’igihe byakubye gatatu umusaruro

Mu murenge wa Rukumberi, ahagana saa sita z’amanywa, abahinzi baranyuranwamo bava gusarura imyaka hafi n’igishanga cy’Akagera gikikije uyu murenge. Bafite imizigo yiganjemo umusaruro wo mu mirima yabo. Imyaka yabo yari yeze ariko barajwe ishinga no gusiganwa n’imyuzure, dore ko ari no mu gihe cy’imvura aho umugezi w’Akagera ushobora kuzura imyaka yabo ikabigenderamo.Icyo kwishimirwa ni uko aba bahinzi babonye umusaruro mwiza ugereranije n’igihembwe gishize aho imyaka yabo yibasiwe n’amapfa.Mugenzi Straton, ni umwe mu bahinzi batuye uyu murenge wahuye n’ibyiza n’ibibi mu buhinzi bwe. Mu bihembwe bishize, yabonaga umusaruro muke cyane kubera ikirere kibi no kubura ibikoresho byiza byo kuvomerera imyaka. Ibihombo yagize na none byaterwaga no kutagira ubumenyi buhagije mu mihingire ijyanye n’igihe nko gukorsha inyongeramusaruro, imborera no gutera ku mirongo.

Kugeza ubu, Mugenzi ahamya ko ibihombo kuri we byarangiye.Kimwe na bagenzi be bahurira muri koperative, ubu barabona umusaruro mwinshi uturuka ku bihingwa byiganjemo ibigori, imboga n’imbuto.N’ibyishimo byinshi, agira ati “Duhinga ibigori, soya, ibijumba n’imyumbati muri iki gishanga. Duhinga kandi ibirayi, ibishyimbo, muri iki gihembwe twagize umusaruro mwiza.”

Akababaro mugenzi yatewe n’imyuzure karaboneka, ariko kakaburizwamo n’ibyishimo by’umusaruro uri hejeuru yabonye muri iki gihembwe. Mukarwego Angelina, ni undi muhinzi na we watunguwe n’umusaruro utandukanye n’uwo yajyaga asarura mu gihe cy’amapfa. Agira ati “ Twanejejwe cyane no kubona uburyo bwiza bwo kuvomera dukoresheje imirasire y’izuba twahawe n’umushinga Hinga Weze. Ubu dufite umusaruro mwiza.”Kongerera icyizere abahinzi ku ngaruka zatewe n’impinduka z’ikirere ni imwe mu ngamba z’umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Abanyamerika, uyu mushinga ukaba ufasha abahinzi bahinga ku buso buto bagera ku bihumbi maganatanu na mirongo itatu (530,000) mu turere icumi (10) ukoreramo. Uyu munshinga kandi ufasha abahinzi kongera umusaruro mu buryo burambye, kongera inyungu ituruka ku buhinzi no kuvugurura imirire cyane cyane ku bagore n’abana.Sengabo Alexandre, ni undi muhinzi watewe inkunga na Hinga Weze. Mbere yajyaga asarura imifuka ibiri y’ibishyimbo akayigurisha amafaranga y’ uRwanda akabakaba ibihumbi Magana inani (797.838 FRW). Amaze gufashwa na Hinga Weze kubona uburyo bwo kuvomerera imyaka neza, gukoresha inyongeramusaruro no gutera imbuto nziza, ubu yasaruye toni icumi (10t) z’ibihaza by’amazi (Watermelons) bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni imwe n’ibihumbi maganarindwi (1.700.000 FRW).Agira ati “Iyo ngiye kuri banki ngenda mwenyura,”

Muhizi Edward, undi muhinzi na we wahiriwe n’iki gihembwe cy’ihinga na we agaragaza ibyishimo by’umusaruro yabonye. Ati “Ubu tumaze gusarura ibishyimbo n’ibigori turi hafi gusarura. Ubu ndetse n’ibihaza by’amazi bireze turimo gusarura,”Rachel Uwingeneye, Agoronome ushinzwe ubuhinzi mu muremge wa Rukumberi avuga ko abahinzi basaruye imboga nyinshi n’imbuto ndetse banasagurira isoko.Agira ati “Muri rusange, abaturage babonye umusaruro uhagije kuko ubu baragemurira n’amasoko abegereye. Mu myaka yashize bajyaga babura aho bagurisha imyaka bejeje ariko ubu twabonye abafatanyabikorwa barimo umushinga Hinga Weze badufashije kubona amasoko. Ibi byatumye inyungu y’amafaranga izamuka ndetse binagabanya ibihombo twagiraga nyuma yo gusarura kuko akenshi ibyo abahinzi bejeje bigurwa bikiri mu mirima,”sUmurenge wa Rukumberi ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Ngoma ikunze kwibasirwa n’amapfa, abaturage bakaba bashishikarizwa kuhira.

KAYITESI Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM