Ubu mu Rwanda habarirwa abahanga mubyimiti igihumbi (1000) kuri uyu wagatatu bahuye nabagenzi babo baturutse ku migabane itandukanye mu nama yiminsi ibiriri.
Kimwe mubiganirwaho ni irwara ya Diabete iri kwibasira cyane cyane ibihugu bya Afurika,kwisi abantu 4kuri ba 5 barwaye irwara ya Diabete bari mubihugu biri munzira ya majyambere
Patrice Tagne ukuriye urugaga rwa banyafurika bakora mubyimiti mu gihugu cy’u Bufaransa avugako bakwiye kurushaho ku igisha abantu uko bakwiye kwirinda irwara ya Diabete
Ati”abagomba kuganiriza abarwayi baje ba mugana, mubibazo abagomba kubaza umurwayi ,harimo igihe umurwayi aherukira gufatisha umuvuduko wa maraso,kureba ingano y’isukari mumaraso bakagirana umwanya wo kuganira, mubindi utanga imiti agomba kwitaho nukumenya nimba iyomiti yahaye umurwayi imivura koko kandi ayifata uko bikwiye ”
Dr Muganga Lemond umwarimu mwishami ry’imiyiti muri Kaminuza y’Urwanda avuga ko imiti ifashwe nabi uko muganga atabigennye bitera ingaruka zikomeye kubuzima bwabayifata.
Ati”iyo udakoresheje imiti uko bikwiye ushobora ku kuviramo uburozi aho kugirango ikuvure nkokwangirika umwijima cyangwa ityiko bitewe nimiti wafashe kubwishi cyagwa se nukuvure kuko wafashe muke utakurikije amabwiriza ,ikindi ugomba kuwufata ukarangira ntuwucikirize mo hagati ariko ukurikiza inama zamuganga”
Unshinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima Dr Zuber Muvunyi Ati”usanga rigiye habaho imbogamizi ugasanga umuti urabuze kubera impamvu ziba zavunzwe kangwa se ubushakashatsi buba bwakonzwe nkumuti bakaba bawuvanye ku isiko bigasaba rero ko bano bano banyamwuga bakora umwuga wa farumasi bahora bakurikirana bakamenya ngo bigezehe “
Nkuko byatanganjwe muri iyi nama zimwe mumpamvu zituma imibare yabarwaye irwara ya Diabeti yiyongera harimo imirire itaboneye, gukora imywitozo ngorora mubiri kimwe nabantu bakora akazi gatuma bamara umubare munini bicaye
Carine Kayitesi
Umwezi.net