Afurika

Ejo heza- ubwiteganyirize bw’izabukuru mu nshingano za RSSB

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire yiswe ‘Ejo Heza’ igamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu.

Ubwizigame bw’abanyarwanda ku kigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu (GDP) buracyari hasi ku kigero cya 10.6%. Ibyo bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu zirimo kwiyongera kw’inguzanyo zituruka hanze y’igihugu mu mishinga y’ishoramari.

Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwiteganyirize bw’izabukuru bagera ku 8%.

Ejo Heza igamije kongera uwo mubare ari nako ifasha mu kongera ishoramari mu gihugu.

Ni ubwiteganyirize bugenewe abanyarwanda bose baba abakora akazi kabahemba ku kwezi, abanyabiraka, abahinzi n’abandi bafite amikoro yoroheje.

Kwizigamira muri iyi gahunda, umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18 000 Frw.

Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw, naho abo mu cyiciro cya kane basabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, bo ntacyo bongererwaho.

Ayo mafaranga ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa icya rimwe.

Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Uzizigamira amafaranga menshi azajya aba afite amahirwe yo kuba ayo mafaranga yaba ingwate akajya kwaka inguzanyo yo kubaka inzu cyangwa kuyigura, kwishyurira abana amashuri n’ibindi.

Mu gihe umwe mu banyamuryango b’ikigega yitabye Imana, umuryango uzajya uhabwa impozamarira ya miliyoni n’ibihumbi 250.

U Rwanda rufite intego yo kuva ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera ku rwego rw’ibihugu bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku rwego rw’ibihugu bikize mu mwaka wa 2050.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzamura urwego rw’ubwizigame bukava ku gipimo cya 10.6% bukagera kuri 23 % mu 2024.

Kwinjira muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza ni ugukoresha telefone igendanwa ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza kugeza uhawe ubutumwa bugufi bwemeza ko wamaze kwiyandikisha.

Iyi gahunda iri mu nshingano z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB.

Ejo heza iri mu nshingano za RSSB

NDAGANO Jules

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM