AKARENGANE

Imyaka 7 irashize Kigali Coach ivugwa imyato n’abo iha serivisi

Imyaka ibaye irindwi abakoresha ikompanyi itwara abagenzi yitwa Kigali Coach bishimira serivise ibaha .

Sosiyete itwara abantu, Kigali Coach imaze imyaka 7 itwara abagenzi ngo yabereye umugisha abayikoresha bavuga ko ibafasha kunoza gahunda zabo kandi ku gihe.

Abatwarwa n’imodoka z’iyi sosiyete bavuga ko iyo bayikoresheje nta mpungenge bagira zo kugera iyo bajya nk’uko byemejwe n’abaganiriye n’itangazamakuru.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w’Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Imodoka za Kigali Coach ziba zarakorewe igenzura (Controle technique)

Mutuyemariya yabwiye ikinyamakuru umwezi.net ko mu myaka itanu amaze yitabaza iyo sosiyete mu ngendo yasanze imikorere yayo ari ntamakemwa.

Ati” Kigali Coach natangiye kuyikoresha cyera, kugeza n’ubu iyo nterekeje kujya mu ntara y’amajyaruguru niyo ntega, ibi nabitewe n’uko bubaha ubuzima bw’umuntu”.

Akomeza avuga ko iyo umuntu afashe urugendo aba yifuza kugerayo amahoro ariko muri Kigali Coach ntabwo ngo bikiri inzozi ahubwo byabaye ukuri.

Uwitwa Bizimana Emmanuel na we avuga ko ashima iyi sositeye ibafasha kujya aho bashaka kujya ntacyo bikanga cyahungabanya ubuzima bwabo.

       Abagenzi Nyabugogo barifuza gukomeza guhabwa serivise nziza

Ati” Uzi kuba uri mu modoka ugasaba umushoferi ko ahagarara kubera ikibazo runaka ushaka nko kujya kwiherera, yarangiza akakubwira ngo urabikorera muri gare, kandi wenda habura ibirometero  20 ngo muhagere! Hari sosiyete zijya zibikorera

abantu, ariko Kigali Coach bagusubizanya ikinyabupfura; bakubashye ko ubuzima bw’umuntu ari ingenzi, bagashaka hafi bahagarara ukabitunganya ”.

Niki gituma umusaruro uboneka muri Kigali Coach uhora uhagaze neza.

Ubufatanye bw’abagize sosiyete ya Kigali Coach ni imwe , mu ntwaro  yifashishwa ngo umusaruro utere imbere, nkuko byemezwa n’umuyobozi wa Kigali Coach   Theoneste Mwuguzi.

     Umuyobozi wa Kigali Coach Theoneste Mwunguzi 

Avuga ko iyo habaye ubufatanye hakiyongeraho  no kubahiriza amategeko agenga umurimo, biha imbaraga ku mpande zombi zo kubahiriza inshingano zabo.

Ati”Niba waragiranye amasezerano n’umuntu  hagati yanyu  ni ngombwa ko muyubahiriza, twebwe rero ni cyo dukora. Ibi bikaba bitanga umusaruro kubantu benshi ndetse no kugihugu muri rusange.”

Akomeza avuga ko kubahiriza aya masezerano ku ruhande rw’umushoferi bituma atekana agakora akazi ke atuje, bityo nabo atwaye bakagerayo amahoro.

Irindi banga iyi sosiyete ikoresha ni kugenzura imodoka zabo ziri mu mihanda ku buryo zitarenza umuvuduko uteganya n’amategeko kandi zikaba zuzuza amahame y’ubuziranenge.

Ati” Umuntu twaguzeho utugabanyamuvuduko (speed governor) yaduhaye n’uburyo dushobora kugenzuramo imodoka zacu ku buryo bitworohera kuba twakumira impanuka itaraba, aha tukaba twujuje n’inshingano yo kugezayo amahoro abo dutwaye natwe ubwacu”.

Aha avuga ko  baba bagenzura imodoka zabo , bityo mbere y’uko umushoferi abonwa n’abashinzwe umutekano abakozi ba Kigali Coach bo ubwabo  bamusaba kugabanya umuvuduko, ibi bikaba bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri gahunda ya gerayo amahoro Mwunguzi avuga ko bagomba kuyigiramo uruhare, kuko ari bo ifitiye inyungu.

Ati ”Urebye gahunda ya Gerayo amahoro ni twebwe iba ireba, muri uko kuyigiramo uruhare biba bisaba ko umushoferi agenda  atekanye, tureba niba atarenza umuvuduko  wagenywe, kuko nabyo bijya bibaho”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko n’ubwo bakora iryo genzura  hari n’ishyirahamwe ribahuza(ATPR) ku buryo  naryo ryifashishije ikoranabuhanga  rigenzura sosiyete zose zifite imodoka mu mihanda itandukanye yo mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM