Afurika

Kigali: Hatangijwe imurikabikorwa ry’ibikorerwa m’ubushinwa rizamara iminsi itatu

Kuri uyu wa mbere muri Kigali convention center hatangirijwe imurikabikorwa ry’ibikorerwa m’ubushinwa ryitezweho guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda. Ni imurikabikorwa ryatangijwe k’umugaragaro n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB byitezweko rizasoza kuwa gatatu taliki 06 ugushyingo 2019.

Iri murikagurishwa rirahuriza hamwe ibigo 20 byo m’ubushinwa biri hano mu Rwanda, ibi bigo uko ari 20 bikaba byiganjemo iby’ubuhinzi n’inganda biribanda ku ikoranabuhanga n’imashini zifashishwa m’ubuhinzi.

Aganira n’itangazamakuru Kevin Zhou ushinzwe ubucuruzi mu kigo cya TTI Group yavuze ko bakeneye kumenyana n’abikorera bo mu Rwanda kugira ngo bagirane imikoranire. Ati “twifuza kubona abakora kinyamwuga mu bikoresho by’ubuhinzi, bagure izo mashini zo kugerageza no kwigishirizaho abahinzi kuzikoresha, kugira ngo zitange umusaruro ufatika. Hanyuma bakagereranya n’umusaruro bakura m’uburyo bakoresha ubu ku bahinzi bagikoresha isuka isanzwe.”

Phillip Lucky; umuyobozi ushinzwe kumurika amahirwe y’ishoramari ryo mu Rwanda mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, yavuze ko abikorera bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe baharanira ko iri koranabuhanga n’izi nganda byabarizwa mu Rwanda mu gihe kitarambiranye. Yagize ati “Impamvu twashishikarije izi company bwari uburyo bwo kuba bazana izi tekinoroji bakorane n’abanyarwanda kugira ngo twagure ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda bushingiye kuri Technology. Turahamagarira abanyarwanda kugirango baze barebe ibi bikorwa, barebe icyo izi technology zabamarira mu bikorwa byabo tunareba uburyo zakorerwa mu Rwanda aho kugira ngo zive m’ubushinwa. Icyo nicyo cyerekezo twihaye muri iyi gahunda kugira ngo abanyarwanda batekereze cyane k’uburyo bakorana n’abashinwa ariko zivuye mu Rwanda.”

Ushinzwe ubucuruzi bwo hanze mu kigo cya   Chengzeng Heavy industry avuga ko bumvise ko urwanda rwifuza kubaka umuhanda wa gali ya moshi uruhuza n’igihugu cya Tanzania bagasanga uruganda rwabo rugiye kubigiramo uruhare. Mu magambo ye ati “Ikigo cyacu kigiye gusuzuma imkiterere y’uyu mushinga kugira ngo bishobotse tugire uruhare mu kubaka no gutanga ibikoresho bikenerwa m’umushinga wo kubaka umuhanda wa Gali ya moshi kugira ngo dutange umusanze mu iteranbere ry’abanyafurika m’ubukungu bw’inganda.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB igaragaza ko ishoramari ry’ubushinwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018 gusa ryari rifite agaciro ka Miriyoni 59 z’amadorari ya Amerika ayingayinga miriyari 55 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kayitesi Carine na Ndagano Jules

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM