Afurika

Rwanda:NIRDA igiye gushora miliyoni magana tatu ku batunganya ibikomoka ku biti

NIRDA ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda,cyatangije amarushanwa ku batunganya ibikomoka ku biti arimo miliyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda (300,000,000Frw), bashaka ubufasha bwo kugura ibikoresho bigezweho kugirango babashe guhangana ku isoko no kongera umusaruro uhagije.

Abazatoranywa mu barushanyijwe NIRDA izabafasha kugura ibikoresho bigezweho ku nguzanyo biciye muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), bazahabwa nta ngwate ndetse bayishyure nta nyungu.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ku bufatanye na BRD, uyu mushinga watangijwe mu 2018 ubafasha kugura ibikoresho bigezweho.

Yagize ati “Icyo dushaka ni uko bakoresha ibikoresho bigezweho kandi bifashisha ikoranabuhanga, hazabaho icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu. Mu cyiciro cya mbere harimo miliyoni magana atatu z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zizajya mu gufasha abikorera ariko hakaba hari n’andi azafasha mu gutanga amahugurwa.”

Avuga ko aya marushanwa agamije gushyira ubu bucuruzi ku rundi rwego, akabafasha gukoresha ikoranabuhanga no guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

Gufasha abakora mu bucuruzi bw’ibiti biri muri gahunda z’uko imbaho ziri mu bikorerwa mu Rwanda zigomba gutezwa imbere, ku buryo bizongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ku kigero cya 17 ku ijana buri mwaka, nk’uko biri muri gahunda z’iterambere z’imyaka irindwi.

Ubushakashatsi bwa NIRDA bugaragaza ko abakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya ibikomoka ku biti rikiri hasi, bigatuma iterambere ry’urwo rwego mu gihugu ridatera imbere.

Mu Rwanda kandi ibigo binini bitunganya ibikomoka ku biti, ni ukuvuga ibifite abakozi barenga 100 ni 1 ku ijana, ibiri hagati ni ukuvuga ibifite abakozi bari hagati ya 31-100 ni 20 ku ijana, ibito bifite abakozi bari hagati ya 4-30 ni 39 ku ijana, ibiciritse bifite hagati ya 1-3 zikaba 40 ku ijana.

Kuba ikoranabuhanga rigezweho muri uyu mwuga riri hasi, biteza igihombo kuko hari byinshi bitakara, ari nayo mpamvu NIRDA yatangije ubu bufasha ariko buciye mu marushanwa ku buryo abazatsinda, bazagurirwa imashini, bagahugurwa, bakigishwa gucunga umutungo no gukoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abakora mu mwuga w’imbaho, Hajj Abdul Karemera, we avuga ko hakiri imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bw’amashyamba.

Yagize ati “Hari ikibazo cyo gusanga abantu batazi ubwoko bw’imbuto bagomba guhinga zigendanye n’ubutaka, ikindi ni uko usanga ubutaka bwacu ahenshi ari imisozi, ugasanga ibiti bizatanga imbaho kugira ngo bizahakurire ari ikibazo, hari kandi isarura ry’ibiti ritagena igihe cy’imikurire kuko abashaka imbaho ni benshi, ibi bituma batema ibiti igihe kitageze.”bikaba bifite ingaruka ko imbaho ziva mugiti kidakuze usanga rudasa neza kandi warugeza kwisoko ntibibashe kugurwa kuko ziba arinoya  kandi nuruganda rw’icyayi nikibazo kuko nabo babasha gutuma batema amashyamba igihe kitageze kuko baba bashaka ibyo bucana bagacana byinshi kuko ababha ibiti nabo babashaka amafaranga bakihuira kubibashyira

Imbaho ziva hanze nizo zitwa ko zikomeye ariko ninkeya cyane ukurikijwe ibibanzwa byo mu gihigu 3.4 biva hanze nigake kuko hariya arugukata gusa usanga byose tubikora ariko bararenga bakadusoresha menshi.

“Hari ikibazo ko ibisigazwa tutarashobora kubibyaza umusaruro bitewe naho dukorera kandi n’ikibazo cy’abakora uyu mwuga kuko batarasobanukirwa ko badakwiye kujya bavanga n’indi myanda, nk’imisumari ndetse n’utundi twuma twose, kuko byangiza imashini. Kandi urasanga tugifite ikibazo cy’uko haboneka imbaho zitumye kuko iyo zifite amazi n’ibishingwe biba bifite amazi. Iyo ushyize muri ya mashini usanga ihita ipfa. Ubundi ishingwe ry’ibiti ribyara amakara atagira  imyotsi kikaba kimwe cyafasha abaturage mu kutangiza amakara, hakavamo n’impapuro n’ibyo twakohereza hanze; tugakuramo inzugi. Twiteguye gushaka imashini yumisha kugira ngo byose tubashe kubigeraho NIRDA ikaba ije ari gisubizo kuko igiye kitwigishiriza abari mu mwuga wo kubaza ikabije aricyo gisubizo.”

Mu 2017, u Rwanda rwaguze hanze impapuro, ibintu bikorwamo impapuro n’ibibaho byandikwaho bikoze mu bikomoka ku biti, byose bifite agaciro ka miliyoni $34.7, asaga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, atanga ko bagiye kwegeranya abaturage batunganya ibikomoka ku ibiti, kugira ngo bazabashe gutsinda amarushanwa kuko bari kari hagati y’Umujyi wa Kigali n’uwa Musanze, kandi bafite amashyamba menshi, bizeye kuzegukana itsinzi kuko bagiye gutegura udushya.

Yagize ati “Ibi ni byo igihugu gikeneye, gusarura ibiti bisaba ikoranabuhanga. NIRDA batubwiye ko bagiye kuzahugura abaturage igihe igiti kigeze igihe cyo gusarurwa, uburyo urubaho rugomba kubikwa bityo rugatanga umusaruro. Urwo rubaho rukaba rwujuje ubuziranenge. Tuzareba udushya dushobora gukora nk’abantu batuye mu misozi ahantu hari ibiti byinshi.”

Muri ako karere gafite amakoperative abiri atanga ibikomoka ku biti kimwe n’abandi bakaba bagiye kunoza ibyo bakora, kugira ngo mu gihe bazahabwa ibikoresho bigezweho bazamenye uburyo bwo kubikoresha.

Gashayija Justin umwe muri ba Rwiyemezamirimo ukorera mu Agakiriro ka Gisozi akaba ari n’umwe mu bashinze agakinjiro mu Mujyi bakaba barimukiye ku Gisozi, yavuze ko ashimira uburyo Leta y’u Rwanda yitaye gufasha ba rwiyemezamirimo, abari muri uwo mwuga bakarushaho gutera imbere, bafite tekinologo kugira ngo babashe gutera imbere.

Yagize ati “ndizera ko ndi mu bazabona ibihembo, ububaji butere imbere, tuzabona  ibikoresho bitaduhenze, kurushaho kuba 

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM