Afurika

Ikoranabuhanga rigenzura imikorere y’irindi mu mikorere y’inkiko

Ikoranabuhanga ryatangijwe mu nkiko rya gahunda y’imicungire n’imikoreshereze y’inkiko ryaje rije kugenzura imikorere y’irindi koranabuhanga rizwi nka IECMS (Integrated Electronic Case Management) rifasha mu gutanga ikirego no gukurikirana aho urubanza rugeze, aho rihuza amakuru y’inzego zose z’ubutabera kuva ku bugenzacyaha, ubushinjacyaha, inkiko, Minisiteri y’Ubutabera kugeza no ku Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Ibi bisobanurwa n’Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Nkiko, Karungi Niceson uvuga ko Ikoranabuhanga rya IECMS rizakomeza gukora uko ryakoraga ariko ikoranabuhanga rishya ryatangijwe rize rimeze nk’ijisho rigenzura imikorere ya IECMS.

Agira ati “Iri koranabuhanga rije kugenzura uburyo inkiko zageze ku ntego zazo z’igihe gitoya cyangwa se z’igihe kirekire bishingiye ku bikorwa bya buri munsi bigenda bikorwa n’abakozi mu nkiko. Inkiko uko zikora zifite abacamanza n’abanditsi ari bo bakora ibijyanye n’amadosiye y’imanza umunsi ku munsi ariko zikanagira n’abakozi bafasha abacamanza ari bo twavugamo nk’abashinzwe ikoranabuhanga, abashinzwe imari n’abandi.”

Akomeza avuga ko uko iryo koranabuhanga rizajya rikora buri munsi n’umucamanza n’umwanditsi we azakomeza yakire ikirego nk’uko ubundi yacyakiraga muri IECMS n’umucamanza akomeze ace urubanza nk’uko yabikoraga muri IECMS, noneho ariko mu ikoranabuhanga rishya hazashyirwamo ibijyanye n’ibihe byubahirizwa.

Agira ati “Niba umucamanza yagombaga guca urubanza cyangwa se yagombaga gusoma urubanza mu minsi 30 nyuma y’uko arupfundikiye. Iri koranabuhanga ni nk’ijisho rireba muri IECMS rikavuga riti uyu mucamanza uru rubanza yararusomye mu minsi 30?, niba atararusomye mu minsi 30 ikoranabuhanga rigahita ribigaragariza ubuyobozi.”

Akomeza avuga ko kuri buri rubanza rukozwe ikoranabuhanga rizajya rigenda ricunga ibihe rimenye impamvu umwanditsi ushinzwe gusubiza umuntu mu masaha 24 akibona ikibazo ke, hibazwe niba yamusubirije igihe ndetse niba ibyo yamusubije byaramunyuze.

Yongeraho ko no ku bakozi basanzwe nko ku bakora mu ikoranabuhanga (IT) cyangwa ku bashinzwe imari, niba hari intego ubucamanza bwihaye nko  kuvuga ko bagomba kugurira abacamanza mudasobwa, bakavuga bati buri mwaka tuzajya tugura mudasobwa 20, ese zaraguzwe? Zagombaga kugurwa amafaranga angahe?, amafaranga se yari yateganyijwe yarakoreshejwe? Niba yarakoreshejwe, icyari kigamijwe cyagezweho? Uko ni ko iryo koranabuhanga rizajya rikora”.

Ibi Karungi yabisobanuye ashaka kugaragaza uburyo mu Rwanda abacamanza bagenzurwa ugereranyije no mu bindi bihugu bitabikora, kuko niba umucamanza yaciye urubanza agomba kurusoma mu minsi 30. Iryo ni ibwiriza. Ati “Ibyo ni ibintu byari bisanzwe bikorwa ariko hazanywe ikoranabuhanga kugira ngo noneho bigaragare kandi bigaragarire buri wese ko byakozwe cyangwa bitakozwe.”

Murigo Alain Pierre wamenye ikoranabuhanga rishya rigenzura imikorere y’ubucamanza agira ati ”Iri koranabuhanga ni ryiza cyane, riragaragaza imikorere myiza no kuba ubuyobozi budashaka ibibazo by’itinda ry’imanza kandi nta mpamvu ndetse usanga hari igihe hazamo ruswa.

Kuri ubu umucamanza azaba azi ko ibyo akora bigenzurwa kandi nawe azajya akora neza kuko mu gihe atazakora uko bikwiye ikoranabuhanga rizamugaragaza abibazwe n’abamukuriye.”

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM