Aloys Supply company ni uruganda rutunganya akawunga ku buryo bugezweho hifashishijwe imashini zujuje ubuziranenge rukaba ruherereye mu karere ka Rwamagana . Aya makuru yemezwa n’umuyozi warwo bwana Ndayishimiye Paul uvuga ko nyuma yo kumva impanuro z’abayobozi batandukanye bahisemo gushinga uruganda rwujuje ibyangombwa mu rwego rwo gukomeza guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, ndetse no kwishakamo ibisubizo. Nkuko ubuyobozi bwigihugu cyacu bubidushishikariza.
Agira ati” Icyo twabanje kwitaho ni gushaka imashini zigezweho zadufasha gutunganya neza umusaruro ukomoka kubigori kuburyo kawunga dutunganya yapiganirwa ku isoko ry’akarere”.
Uru ruganda rumaze amezi agera kuri atanu rutangiye gukora umuyobozi warwo avuga ko biteguye gutanga serivise inogeye abakiriya , ibi bakazajya babikora bubahiriza amasezerano bagirana nabo harimo kubaha ibiro byuzuye mu gihe hari abandi batuzuza ibiro.
Ibi uyu muyobozi abivuze mu gihe hari bamwe mu bafite inganda zitunganya akawunga ariko ugasanga ibipimo biri inyuma ku mifuka bitandukanye n’ibiri imbere.
Kuri we ati” Uyu muco ubangamiye igihugu ndetse n’abacuruzi bubahiriza ibipimo kuko usanga ku isoko hari akawunga inyuma ku mufuka handitseho ko harimo ibiro makumyabiri na bitanu kandi harimo cumi n’icyenda kakagura ibihumbi cumi na birindwi , mu gihe akarimo ibiro byuzuye makumyabiri na bitanu kari kugura ibihumbi cumi n’umunani birumvika na ko umuguzi azagura akamacye kuko atazi uko bimeze imbere”.
Akomeza avuga ko mu ruganda ayoboye bahagurukiye kurwanya ako karengane gakorerwa abakiriya gakorwa na bamwe mu bafite inganda.
Niki gishya uru ruganda rukora gitandukanye ni zindi nganda zikora akawunga mu Rwanda
Uru rugaanda ruherereye muri zone y’inganda mu karere ka rwamagana rufite imashini zigezweho zitoranya imyanda ishobora kuboneka mu bigori hadakoreshejwe abantu.
Ikindi gishya ni uko akawunga kaboneka ntaho gahuriye n’abantu byose bikorwa n’imashini ku buryo akawunga gasohoka gafite isuku ihagije, kandi kagasohoka ari numero ya mbere gusa.
Amakuru twahawe n’abariye aka kawunga bavuga ko bishimiye uburyo karyose bavuga ko batazongera guhangayikira zimwe zaturukaga mu bihugu by’abaturanyi.
Nizeyimana yavuze ko yabanje kugura ibiro bibiri nyuma yumvise uburyo karyoshye agaruka kugura akandi. Ati” Byari bimenyerewe ko umucuruzi aza akamamaza kugira ngo ibicuruzwa bye bimuveho niyo mpamvu nabanje kugura ibiro bicye ngo mbanze numve uko bimeze ariko nasanze karyoshye “
Uyu akomeza avuga ko yari yarabaye inshuti n’abashoferi bajya mu mahanga kugira ngo bajye bamuzanira akawunga ariko ubu ntibikiri ngombwa.
Uyu muyobozi w’uruganda Ndayishimiye Paul usanzwe ari ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali usibye kuba atanga akawunga keza ni nawe uhagarariye inganda zitandukanye mu Rwanda harimo uruzwi cyane ku ifarini yarwo rwitwa AZANIA. Akaba kandi ahagarariye ADMA INTERNATIONAL uruganda ruzwiho kugira bisuits nziza mu Rwanda, Ubu kandi akaba ariwe uhagarariye MOUNT MERU ibyo byose ukaba wabisanga aho acururiza mu mujyi wa Kigali ukabihasanga ku giciro kiza.
Carine Kayitesi
umwezi.net
Ndatimana
May 15, 2022 at 8:40 am
Kotwifuza gukorana nuruganda kubijyanye nubucuruzi bwifarini nakawunga nkajyanza kubifata muruganda nkabishyira abakiriya tugakorana murubwo buryo tukajya duhita twishyurana cash mwabitwemerera kotwakorana