Stella ni kampanyi itwara abagenzi mu ntara y”iburasirazuba n’amagepfo ikaba imaze imyaka igera kuri cumi nirindwi ikora , nkuko bitangazwa na nu muyobozi wayo Nziza avuga ko gahunda ya Polisi y’u Rwanda ya gerayo amahoro bayishyigikiye kuko ibafitiye akamaro kanini mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’ibinyabiziga muri rusange.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko kugirango iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa hari ibindi bigomba kwitabwaho harimo ubuzima bw’umushoferi , kwita gukoresha imodoka zikajya mu muhanda ari nzima , gukoresha utugabanyamuvuduko n’ibindi byose byatuma abagenzi bagerayo amahoro.

Agira ati” Kugira gahunda ya gerayo amahoro ishoboke ubuzima bw’umushoferi bugomba kwitabwaho amategeko amugenga akagendera ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda”.
Yongera ho ko muri ibyo hagomba kuba harimo amasezerano y’akazi gukira ngo umushoferi agire ibyo yubahiriza na kampani nayo yubahirize ibyo isabwa.
Uyu muyobozi kandi avuga ko uruhare rw’ikoranabuhanga narwo rukenewe aho muri Stella bafite ubushobozi bwo gukurikirana imodoka zose bafite mu Rwanda bakamenya amakuru yazo kuburyo iyarenza umuvuko bahita bahamagara umushoferi akagenda uko bikwiye.

Agira ati” Ubu iyo hari imodoka irengeje umuvuduko mpita mbibona kuri telefone yange nkaba nahwitura umushoferi akagendera ku muvuduko wemewe”
Bikunze kumvikana hirya no hino abashoferi babwira nabi abagenzi ariko muri iyi kampani ya Stella ibi ntibiharangwa kuko abashoferi bahawe disipiline yo kubaha abagenzi no kumva ibibazo byabo bakabicyemura.
Ese mu mpera z’umwaka abagenzi ntibazabura imodoka
Nziza ati” Oya n’ubwo atari ikibazo kireba kompanyi imwe gusa ariko ubunararibonye amakompanyi afite barizera ko bazakoresha imbaraga ku buryo icyo kibazo kitazaboneka cyane.

Uyu muyobozi akaba aboneye ho gushishikariza abagore n’abakobwa bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kwitabira kwaka akazi muri iyi Kampani dore kugeza ubu ntabo bafite n’uwo bari bafite akaba yarashinze kampani ye.
Stella yatangiye mu mwaka wa 2002, ubu ikaba ari imwe muri kompani abagenzi bishimira dore ko bigaragazwa n’isuku iboneka mu modoka ya imbere cyanga inyuma.
Carine Kayitesi
