Iwacu+ 250 Bar & Restaurant iherereye sonatube uzamuka ujya Nyanza ya Kicukiro mu ruhande rw’ibumoso ni ku cyapa cya mbere imodoka zihagararaho.
Aka kabari gafite na Resitora gakomeje kuba igicumbi cy’ikipe ya Livepool kabicyesha serivisi nziza kagira dore ko ari muri bimwe byashoweho amafaranga menshi hahugurwa abakozi bayo mu rwego rwo kubatoza kubaha abakiriya no kubasobanurira uburyo babakira ku rwego mpuzamahanga nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo Mugisha Eugene .
Mugisha ati” Byansabye gutecyereza kugira ngo nshinge Bar& Restaurent mu gushaka igishya kitari ahandi
Agira ati” Mbere yo gutangira uyu mushinga w’akabari na resitora twabanje gukora igenzura mu bandi bakora nk’ibi dusanga hari icyuho mu gutanga serivisi bituma dushakira amahugurwa abakozi bacu y’ibyumweru bitatu bayahabwa n’inzobere mu bijyanye no kwakira no gutanga serivisi, Deus Ntare wabyize mu gihugu cya Singapool”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe udafite serivisi nziza kabona n’aho waba ufite amafunguro meza abakiriya batabyishimiye wakwisanga mu gihombo.
Mugisha Eugene akomeza avuga ko mu mikorere yabo badategereza ko ibigo bya Leta biza kubagenzura ahubwo ubwabo bikorera igenzura kugira ngo barusheho gutanga isura nziza ku gihugu .
Nimuze murisanga muri Iwacu+250 Mufate amafunguro nicyo kunywa ku giciro kiza
Niyibizi Innocent umaze imyaka 24 akora mu gikoni atunganya amafunguro yatangarije Le Matin d’Afrique n’Umwezi ko usibye serivisi nziza ihaboneka hari n’amafunguro meza utasanga ahandi aho kugeza ubu mu Rwanda ari ho honyine bategura inkoko yotsanyije n’umuceri, ihene na yo yotsanyije n’umuceri hamwe n’ifi.
Agira ati” Mu Rwanda nitwe wasangana inkoko yotsanyije n’umuceri, ihene irimo umuceri hamwe n’ifi bikoranye ubuhanga”.
Ese uri muri Iwacu + 250 Bar & Restaurent Wabasha kwidagadura bigashoboka?
Mugisha ati”Yego ni yo ntego yacu kuko iyo uhari ubasha gukurikirana imipira itandukanye kuri za sikirini nziza zigezweho, guhera kuwa Kane kugeza ku cyumweru haba hari abacuranzi bagomba gususurutsa abakiriya ku cyumweru by’umwihariko hakaba hari gahunda y’indirimo za Kinyarwanda”.
Twifuje kumenya impamvu uyu muyozi umutima n’ibitecyerezo bye bihora kuri Iwacu 250 Bar&Restaurant, mu gusubiza yasobanuye ko n’ubwo asanzwe afite akazi ariko ko atari ikintu umubyeyi yaraga umwana we.
Ati “Akazi ukorera abandi si ikintu waraga umwana wawe ni yo mpamvu nahisemo kwikorera”.
Ubu muri Iwacu+250Bar & Restaurant bafite abakozi bahawe umuco wo gukorera hamwe uw’agaciro kuri bo akaba ari umukiriya.