Umushinga Save Generation Organization (SGO), nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku bangavu n’ingimbi mu gihe cy’amezi 17, wasanze abo bana nta makuru ahagije bafite ku buzima bw’imyororokere, ndetse bakaba bafite amatsiko yo kumenya ibirenze ibyo bazi.

Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro ibyavuye mu bushakashatsi umushinga SGO wakoze mu bigo bibiri byo mu turere twa Kamonyi ndetse na Gasabo, Dr Anicet Nzabonimpa, umwe mu bakoze kuri ubwo bushakashatsi, yavuze ko abangavu n’ingimbi benshi bafite amatsiko yo kumenya ubuzima bw’imyororokere kuko nta makuru menshi bafite.
Agira ati “abana benshi bafite amatsiko yo kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere kuko bataganirizwa n’ababyeyi bakabona amakuru bayakuye ahandi kandi nayo akaba atizewe.”
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bangavu n’ingimbi bari hagati y’ikigero cy’imyaka 10 na 12 mu mashuri abanza, na 13 kugeza kuri 19 mu mashuri yisumbuye. Bakoranye n’ababyeyi, abalimu bari ku bigo by’amashuri ndetse n’abanyamadini n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Yvette Nyinawumuntu ni Umuyobozi Mukuru w’umuryango Nyarwanda utari uwa Leta Save Generation Organisation (SGO), uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore.

Avuga ko basanze hari icyuho gikomeye ku bangavu n’ingimbi mu kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ko ari icyorezo cyugarije igihugu cyose akaba ariyo mpamvu bagomba kugihagurukira.
Nyinawumuntu agira ati “mbere yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga twabanje gukora ubushakashatsi bwari bugamije kureba ubumenyi bafite ku bigendanye n’imyitwarire ndetse nuko umuryango nyarwanda ubibona, muri ubwo bushakashatsi bwakozwe niho abana bagaragarije ko amakuru bafite ari make kandi ko nayo bafite bayakura mu nzira zitizewe”
Ubushobozi bwo gutanga amakuru ntibuhagije
Umuyobozi wa SGO, Nyinawumuntu avuga ko hakiri inzitizi ku bijyanye no gutanga inyigisho zirebana n’ibitsina. Ati:” harimo ikibazo gikomeye kuko mu muco nyarwanda bitakirwa neza, ugasanga ubuzima bw’imyororokere ari ibintu bitavugirwa mu ruhame, nta mubyeyi utinyuka kubibwira umwana we, amutega kuzabyigishwa na Nyirasenge cyangwa n’undi wo mu muryango.”
Ashimangira ko abangavu n’ingimbi bakeneye amakuru yizewe ariko ubushobozi bukiri bucye kugira ngo bafate umubare munini w’abana bazakwirakwiza ya makuru muri bagenzi babo akazajya agera ku muntu wa nyuma akiri amakuru y’umwimerere dore ko bakoranye n’ibigo bine by’amashuri mu bigo birenga ibihumbi bine biri mu gihugu.
Nyinawumuntu avuga ko bagiye guha imbaraga abahuguwe kugira ngo havemo abajyana amakuru bayageze kure hashoboka, bajye guhugura bagenzi babo kandi iyi gahunda bayigire iyabo kuko nibo bagenerwabikorwa b’uyu mushinga.
Abanyeshuri bariteguye guhugura abandi
Abanyeshuri biyemeje gukorera muri za Club kugira ngo amakuru ave ku mashuri agere ku misozi batuyeho. Umutoni Vanesa wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kabuga ati “amakuru ntagomba kuba ubwiru. Tugomba kuyakwirakwiza mu nshuti zacu ndetse n’ababyeyi bacu bakayamenya.”

Kugira ngo ubumenyi bafite bwiyongere kandi bugere kuri benshi, Umutoni arifuza ko mu nteganyanyigisho hakongerwamo isomo rijyana n’ubuzima bw’imyororokere dore ko hongerwa igihe cyo kwiga ariko ntihongerwe amasomo. Yongeraho ko hakenewe umushyikirano wihariye hagati y’urubyiruko n’ababyeyi ndetse n’itangazamakuru.
Amadini yagize uruhare mu guhindura imyumvire
Hari ababyeyi ndetse n’abarimu batinyaga kuvuga ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kubera imyemerere yabo.
Amadini n’amatorero yakoze akazi katoroshye ko guhugura abapasitoro n’abadiyakoni ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bityo n’abayoboke babo babasha kubona ubumenyi bwakuyeho kirazira.
Bamwe mu babyeyi nta bumenyi bafite
Catherine mu babyeyi yasobanuye ko ababyeyi bamwe nta bumenyi bigirira ku buzima bw’imyororokere, bityo bakaba badashobora gutanga icyo badafite. Ati:” hari ababyeyi batagira ubumemyi ku buzima bw’imyororokere. Hagombye gutambutswa ikiganiro k’ubuzima bw’imyororokere mu mugoroba w’ababyeyi.”
Yongeraho ko hari n’ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi bagitsimbaraye kuri za kirazira, bataye inshingano zo kuganiriza abana babo, bigatuma abana bafata amakuru atariyo.
Arasaba ababyeyi bagenzi be gufata ingamba zo kubaka umuryango kuko ahenshi usanga imiryango yabo barayiragije abakozi bo mu rugo.
Kamonyi na Gasabo ni tumwe mu turere tuza ku isonga mu gutwara inda zitateguwe, babonye ko ari two twugarijwe n’icyo cyorezo bahisemo kuba ariho babanziriza gukora ubushakashatsi.
Kayitesi Carine