Afurika

Tuff Gang yongeye kwihuza itegura igitaramo

Abakunzi b’injyana ya Hip Hop Nyarwanda bagiye kongera kubona abaraperi bakunzwe cyane, Tuff Gang mu gitaramo kizabera kuri Youtube ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 kuva saa mbiri z’ijoro.

Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang nyuma y’igihe kinini batandukanye bitewe n’ubwumvikane buke bwabaranze mu gihe cyashize.

Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye n’itangazamakuru yagize ati ”Reka nkubwize ukuri Tuff Gang si ryo tsinda ryonyine ryagize ikibazo mu muziki, kenshi byabayeho ku Isi, hari ingero z’amatsinda akomeye yasenyutse ariko bagakomeza gukorana mu buryo bw’ubucuruzi.”

Uyu muraperi yakomeje avuga ko iyo bigeze ku bucuruzi abantu baba bagomba kumvikana anahamya ko baramutse babonye ko bongeye gukorana byabaha inyungu bashobora kongera gusubirana.

Avuga niba binashoboka ko bazakorana indirimbo cyangwa bagasubirana, uyu muraperi yagize ati “Byose bizaterwa nuko abantu bazatwereka urukundo muri iki gitaramo ndetse n’ibizakivamo, gusohora indirimbo nabyo ni kimwe mu bigize ubucuruzi ubwo nyine nyuma y’iki gitaramo abantu bazaganira turebe niba byatugirira akamaro turamutse dukoranye.”

Muri iki gitaramo kandi hanatumiwemo Pfla, umuraperi wahoze muri Tuff Gang akaza kuyivamo nyuma yo kutumvikana na bagenzi be. Yabanje gushinga amatsinda arimo Empire Mafia Land yabarizwagamo umugore we El Poeta n’umuraperikazi Candy Moon ariko iza gucika intege. Ubu Pfla ni umuraperi ukora umuziki wenyine ariko rimwe na rimwe aba ari kumwe n’abandi bakizamuka.

Iki gitaramo Tuff Gang yatumiwemo kizaca kuri MK1 TV, shene ya Youtube ikunze gutumira abahanzi bakomeye, ikaba yari iherutse gucaho igitaramo cya The Ben ndetse na Tom Close.

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang baherukaga guhurira mu gitaramo ubwo bitabiraga East African Party cyabaye asozwa umwaka wa 2017 abantu binjira mu 2018.

Kuva mu 2008 itsinda rya Tuff Gangs ryatangiye kunyura benshi binyuze mu bihangano byihariye ryari rifite byiganjemo ibyakomozaga ku buzima bubi bw’abana bo ku muhanda n’ubwo muri gereza.

Ibi biri mu byatumye ryigarurira imitima ya benshi biganjemo rubanda rugufi, ndetse na ba bandi bakora imirimo y’ingufu n’abandi bimariyemo ubuzima bw’umuhanda.

Sibo gusa n’abandi Banyarwanda twakwita abasirimu batangiye kwiyumvamo iri tsinda ryari rifite ibihangano bikora ku mitima ya benshi kandi byiganjemo ubutumwa bugaruka ku buzima bwa muntu.

Ritangira ryari rigizwe na Jay Polly, Bull dogg, P Fla, Fireman na Green P. Imikorere yaryo ntabwo yari kuba imbogamizi kuri buri umwe muri aba kuko ntabwo ryari itsinda ryakumiraga umwe gukora ku ruhande umuziki we kandi akagaruka agafatanya n’abandi mu zindi ndirimbo zaryo bigakomeza kuba byiza.

Ryagize umuriri ukomeye mu bafana rigitangira umuziki, ibihangano byaryo bicengera benshi ku buryo buhambaye. Ryiharira itangazamakuru riravugwa karahava ari nako benshi bakomeza kuryiyumvamo ku rwego rwo hejuru.

Gusa, ryageze aho riba nka wa mwana udashimwa kabiri ritangira kuzamo umwiryane wa hato na hato bidatinze P Fla yerekwa umuryango ndetse nyuma n’abari barigize baza gucikamo ibice Jay Polly yirukana bagenzi be nabo bajya gushinga iryo bahise ‘Stone Church’.

Tuff Gangs yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Ntibagira Isoni’, ‘Amaganya’, ‘Kwicuma’ n’izindi zitandukanye zatumye benshi banyurwa.

NDAGANO Jules

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM