Afurika

Dr Scientific yasohoye indirimbo nshya yise ‘Karibu kwa Yesu’

Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific usanzwe ari umuvuzi gakondo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Karibu kwa Yesu’ ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abatuye Isi kwiyegurira Imana kuko avuga ko bari bariraye bakajya mu bidashimisha Imana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru  ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, Dr Scientific yavuze ko yitegereje abatuye Isi asanga bariraye bajya kure y’Imana. Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Karibu kwa Yesu’ nayikoze nshaka gutanga ubutumwa mbinyujije muri iyi ndirimbo kuko abatuye isi bari bariraye, bajya kure y’Imana, bajya mu irari ry’ibinezeza, irari ry’imibiri yabo”.

Yakomeje agira ati “Kuko iyi si dutuyeho hari umunyenga uri hejuru w’ibiriho byose, kuko, ntajyihishwa mu isi, no mu ijuru, kuko hari, utegeka isi n’ijuru, kuko yatanze umwana wayo w’ikinejye kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Amaraso y’igiciro ya nyir’icyubahiro, Yesu Kristo yameneye ikiremwa muntu, byari ukugira ngo umwizera wese atarimbuka kuko ni we nzira n’ukuri n’ubugingo”.

Dr Scientific amaze imyaka irenga 7 mu muziki. Amaze gukora indirimbo nyinshi zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare nka Jay Polly, Ama G The Black n’abandi. Iyo yandika indirimbo ze, yibanda cyane ku butumwa bwubaka abanyarwanda akanaririmba ku rukundo, imibanire y’abantu babiri bakundana by’ukuri ndetse no ku iterambere ry’igihugu. Inyuma y’umuziki, ni umuganga mu ivuriro ry’Imiti Gakondo Nyafrika. Ivuriro rye rikaba riherereye i Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe.

NDAGANO Jules

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM