Bamwe mubaturage bo mu mirenge ya Mushishiro na Kibangu mu Karere ka Muhanga, kugeza ubu nti barasobanukirwa itandukaniro riri hagati y’umuhesha w’inkiko w’umwuga n’ utari uwumwuga.
Umuhesha w’Inkiko ni umuntu wese wemerewe gushyira mubikorwa ibyemezo by’inkiko n’izindi nyandikompesha ziriho inyandikompuruza, no gukora indi mirimo ijyanye nububasha bwe nkuko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’ubutabera.
Ubwo twaganiraga n’abaturage bo muri iyi Mirenge bavuga ko abahesha b’inkiko batabasobanukiwe bityo bigatuma hari zimwe muri serivise batabona.
Hakizimana Joseph ufite imyaka 30 utuye mukagari ka Matyazo yagize ati”abahesha binkiko ntabwo tubazi iyo dufite ibibazo tugana abayobozi b’umudugudu bakabikemura”
Mukeshimana Marie nawe yagize ati” abahesa binkiko ntabwo mbazi ni ubwambere mbyumvise”
Nabahire Anastase ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko inshingano yabahesha binkiko bumwuga na batari abumwuga ari ugushyira mu bikorwa ibyemezo byabaye ntakuka byafashwe n’inkiko.
Akomeza avuga ko nubwo izishingano bazihuriyeho harimo itandukaniro kuko abahesha binkiko bumwuga baba barize amategeko bakaba banakora akazi kubushinja cyaha,ubucamanza no kunganira abantu mu mategeko. Ariko abahesha b’inkiko b’umwuga baba barahisemo gufasha abaturage, baba bafite ibiro bizwi iyo ubitabaje ngo bagufashe hari igipimo cya mafaranga ugomba kubaha.
Abatari abumwuga bo ni abakozi ba Leta bashyira mubikorwa ibyemezo by’inkiko ku buntu bafasha umuntu watsinze udafite amafaranga bakamurangiriza urubanza.
Ibi byose bigengwa nitegeko no 12/03/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko.
Umuhesha w’Inkiko utari uwumwuga wa Kagari Ka Rwigerero bwana Niyonzima Francois avuga ko inshingano zabo zifite aho zigarukira agira ati” inshingano zacu ni kurangiza imanza ziri mu utugari tuyobora kandi dufasha abaturage kubuntu” .
Naho umuhesha w’imkiko utari w’umwuga kurwego rw’Umurenge wa Nyamabuye Shimiyimana Jean Cloude ati” twe ishingano zacu ni ukurangiza imanza zaciwe n’urukiko rw’ibanze n’urukiko rwisumbuye kandi bafashwa kubuntu.
Naho Maitre Nsabimana Joseph umuhesha w’inkiko w’umwuga ati”abahesha binkiko b’umwuga inshingano zacu ni ukurangiza imanza ni zindi nyandiko mpesha,kugurisha ingwate za banki ziri muri RDB,kumenyesha inyandiko z’ikurikije amategeko yaba amahamagara y’urukiko,gutanga imyanzuro no gutanga integuza za ndemere inyandiko zinteguza zatanzwe na ma Banki .
Carine Kayitesi