Muri iki gihembwe cyo gutera ibiti kizatangizwa ku rwego rw’Igihugu ku itariki ya 23 Ukwakira 2020 biteganyijwe ko hazaterwa ibiti bigera kuri miriyoni 20.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amashyamba Mugabo Jean Pierre yatangaje umubare w’ibiti bizaterwa anagaruka no ku mpamvu yo gutangiriza icyo gihembwe mu gace k’Amayaga.
Ati: “Mu gihugu hose hazaterwa ibiti bigera muri miriyoni 20 muri iki gihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba. Gutangirira iki gihembwe mu gace k’ Amayaga byatewe n’uko ari agace katagitoshye nk’uko byahoze mbere.”
Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije, Kabera Juliet.
Ati: “Umushinga wo gusubiranya agace k’Amayaga ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gushyiraho ingamba zituma ako gace kongera gutoha nk’uko byahoze kakongera kuba agace gatoshye kandi gakomeza kwihaza mu biribwa.”
Umushinga Forest Landscape Restoration (FLR Mayaga) ukorera mu Kigo k’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) uteganya gutera ibiti bibarirwa muri 1,375,792 mu gace k’Amayaga mu rwego rwo kugasubiza ubuzima nyuma y’uko bigaragaye ko ibiti bigenda bikendera muri ako gace.
Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cyo gutera ibiti hazaterwa ibigera kuri miriyoni 20
Ni agace gakora ku turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, uwo mushinga ukazakorera muri utwo turere twose uko ari tune.
Biteganyijwe ko ibyo biti bizaterwa ku buso bwa Hegitari 5 105 mu gihembwe cy’itera ry’ibiti n’amashyamba cya 2020/2021. Hegitari 516 zizaterwaho amashyamba, izibarirwa muri 4 286 ziterweho ibiti bivangwa n’imyaka, mu gihe izigera kuri 303 zizaterwaho ibiti by’imbuto.
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga amashyamba asanzwe no kwita ku yatewe mashya, ngo atange umusaruro kandi Leta ishishikariza buri wese gukoresha ibindi bicanwa hirindwa ko amashyamha n’ibiyakomokaho cyane cyane amakara bikomeza gukoreshwa cyane.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Amashyamba Mugabo ati: “Abantu usanga bafite gaze bakagira n’umufuka w’amakara wo guteka ibishyimbo. Nyamara ibishyimbo iyo ubyinitse mu mazi, ukabiteka nyuma igihe bitwara kugira ngo bishye kiragabanuka ku buryo wabiteka kuri gaze. Abantu bahinduye imyumvire amakara yacika vuba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kazatangirizwamo igihembwe cyo gutera amashyamba Ntazinda Erasme yavuze ko uretse gutegura ahazaterwa amashyamba banavuze ku bindi bikorwa bigamije kongera amashyamba. Ati: “Hegitari zirenga 150 zizaterwaho ibiti zarateguwe. Turateganya guhinga ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto no gusubiranya ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira. Hashyizweho ingamba zikumira ba rushimusi n’abaturage barivogeraga barihingamo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Dushishikarire gutera ibiti n’amashyamba twita ku byatewe kugira ngo tugere ku iterambere rirambye.
Carine Kayitesi