Amakuru

Rubavu: Abanyeshuri basabwe gukomeza kwirinda COVID-19

 

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard yasuye ishuri rya ‘Collège de Gisenyi Inyemeramihigo’

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard ari mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Karere ka Rubavu, aho arimo gusura amashuri amwe n’amwe, akareba uko abana biga, harebwa n’imyiteguro yo kwakira abandi banyeshuri bazaza kwiga, ndetse n’ingamba zo kwirinda COVID mu mashuri.

Yatangiriye uruzinduko mu ishuri ryisumbuye rya ‘Ecole des Sciences de Gisenyi’, riherereye mu Murenge wa Gisenyi (ESG), asura abanyeshuri biga muri mwaka wa gatanu, akabifuriza kwiga neza, gutsinda no gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu mpanuro yahaye abo banyeshuri, Twagirayezu yagize ati: “Turi mu bihe bidasanzwe byo kwirinda COVID-19, ariko murasabwa kudacika intege, ahubwo mugashyiramo imbaraga zidasanzwe mu kwiga, kuko kwiga ni wo murimo wanyu.”

Yagaragarije abanyeshuri ba ESG ko bari kwiga mu bihe bidasazwe ariko bitagomba kubabuza kwiga abasaba gukomeza kwirinda nta gukuka umutima, kuko Igihugu cyashyize imbaraga zihagije mu guhangana na COVID-19.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yakomeje yibutsa abanyeshuri ingamba zo kwirinda COVID-19, ari zo gukaraba kenshi amazi meza n’isabune, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera.

Ati: “Ibi nimubyubahiriza, nta kabuza muzaba mukumiriye kiriya cyorezo mu mashuri n’aho mutuye.”

Twagirayezu yakomereje uruzinduko mu ishuri ‘Collège de Gisenyi Inyemeramihigo’ riherereye mu Murenge wa Rugerero, aho yinjiye mu ishuri ry’umwaka wa gatandatu, asanga abana biga isomo ry’Ibinyabuzima.

Na bo yabahaye impanuro zo kwiga neza, abifuriza gutsinda kandi bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bwana Habyarimana Gilbert, hamwe n’Abayobozi bombi b’Akarere bungirije bakaba bahaye ikaze Umunyamabanga wa Leta, bamugaragariza isura y’uko amashuri yatangiye, aho imirimo yo kubaka amashuri igeze, n’uburyo ingamba zo kwirinda COVID -19

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM