Amakuru

U Rwanda rushobora kwisanga muri Guma Mu Rugo ya 2

Abaturarwanda bibukijwe ko Guma Mu Rugo ikomeje kuvugwa ahandi na bo bashobora kuyisangamo mu gihe hatabayeho kwitwararika

Guverinoma y’u Rwanda itewe inkeke n’uburyo abaturarwanda bakomeje kwirara bigatuma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakeka ko yaneshejwe, mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu hagitahurwa abarwayi bashya bafite ubwo bwandu. 

Hagendewe ku bikomeje kuba mu bihugu bitandukanye ku Isi, ukwirara gukomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu bimwe na bimwe byari bimaze gutera intambwe ishimishije mu guhashya icyo cyorezo, aho byabaye ngombwa ko byongera guhagarika ibikorwa  by’ubuzima busanzwe, abaturage bakongera gutegekwa kuguma mu ngo zabo.

Mu Kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase bagiranye na RBA, bagaragaje ko COVID-19 mu Rwanda  ikiryamiye amajanja ku buryo ishobora gutungurana mu gihe hakomeje kugaragara ukwirara gukabije, ndetse bikaba byanatuma hongera gufatwa ingamba zikomeye zirimo na Guma Mu Rugo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase, yagize ati: “Ikigaragara rero dukomeje kwirara, tudafashe ingamba ngo tuzishyire mu bikorwa, Guma Mu Rugo ntaho turi buyicikire. Wenda turirenza icyumweru kimwe cyangwa bibiri, ariko nibikomeza gutya ni cyo kibazo kigaragara ko dushobora kwirohamo kandi nyamara dufite amahitamo y’uko twabyirinda.”

Nubwo umubare w’abatahurwaho icyo cyorezo ugaragara ko uri hasi, Minisitiri shyaka yavuze ko mu gihe ingamba zitubahirijwe, umuntu umwe wanduye ashobora kwanduza abasaga 1,000 mu ijoro rimwe, bugacya Igihugu cyose kiri mu kangaratete.

Ati: “Igiteye inkeke ni uko muri uko kwirara harimo n’abantu barimo kugira umugambi wo kurenga ku mabwiriza mu buryo bugaragara. Ugasanga abantu barikoze bagiye muri hoteri nziza bumvikanye ko bagiye kurara banywa, hoteri bakayihindura akabari bazi ko bitemewe, ukabona umugambi rwose uracuze upanze neza… Hirya no hino turacyafite umwe, babiri, batatu, bane, batanu… mu turere dutandukanye.  Icyo bitwibutsa ni ukuvuga ngo igitero kiracyahari. Buriya COVID-19 iracyaducungira hafi, irashaka kutunyura mu rihumye ngo yongere idusubize muri Guma mu Rugo. ”

Yasabye abayobozi guhera mu Nzego z’ibanze guhaguruka bagakaza umurego mu gusuzuma uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikurikizwa kuko kwirara kw’abaturage kwatuma ibintu bisubira irudubi.

Yasabye abaturage kwibuka ingorane batewe na  Guma mu Rugo bakirinda icyatuma ubwandu bwa COVID-19 bwiyongera bikaba intandaro yo kuyisubiramo.

Yavuze ko ubu u Rwanda rugeze mu ikona, aho abarutuye bagomba guhitamo kwirara bityo bagasubira muri Guma mu Rugo cyangwa se bagahitamo gukora ibyo basabwa bagakomeza kwirinda COVID-19 kugira ngo ubuzima bukomeze kuba bwiza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, na we yahishuye ko Inzego z’ubuzima zikomeje gupima, kuvura no gukurikirana imitere y’uko ubwandu buhagaze mu Gihugu, amakuru mashya akaba akigaragaza ko icyorezo kigihari kandi gishobora kubona icyuho byoroshye kigasenya intambwe u Rwanda rugezeho mu kwirinda.

Yatanze urugero rw’abagororwa 13 bo muri Gereza ya Nsinda mu Karere ka Rwamagana, basanzwemo COVID-19 ubwo bajyaga kwivuza bisanzwe. Nubwo bashobora kuba bataragize abandi bahura na bo hanze ya gereza,  bigaragaza ko muri iyo gereza hashobora kuba hari n’abandi banduye.

Uretse ibyo, abarwayi bashya batahurwa bagaragaza ishusho y’uko icyorezo kigifite intebe mu Rwanda, bityo buri wese asabwa kwirinda kugiha urwaho rwo gukomeza gukwirakwira muri ibi bihe abantu bemerewe guhurira hamwe, ingendo mu modoka rusange zasubukuwe, kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM