Amakuru

Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba  leta y’uRwanda kobashyirirwaho icyiciro cyabo kihariye

Abafite ubumuga bwo kutavuga kutumva no  kutabona aribwo bita ubumuga bukomatanyije barasaba Leta ko bashyirirwa ho ikiciro cyabo kihariye bakitabwaho by’umwihariko bakemurirwa ibibazo bibabangamiye nko kudafashwa uko bikwiye mu muryango nyarwanda n’ibindi.

Uhagarariye ihuriro ry’abafite ubu bumuga (Rwanda Organization of Persons with Deaf and Blindness-ROPDB), Furaha Jean Marie asaba ko bahabwa icyo cyiciro kuko bizatuma bitabwaho mu buryo bwihariye nko gushyirwa mu mashuri gukangurira ababyeyi babyaye  abobana kutabahisha kuko aribyo bivamo ihohoterwa no kubavutsa uburenganzira bwabo.

Agaragaza ko mu muryango nyarwanda abafite ubwo bumuga batitabwaho uko bikwiye, birimo kuba hari ababyeyi babyara abana bafite ubwo bumuga  batazi ururimi rw’amarenga bityo  kumvika bikaba imbogamizi (communication), bityo bigatuma abafite ubwo bumuga bahora mu bwigunge.

Akomeza Asaba Leta guhagurukira iki kibazo

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), Kanimba Donathile

Ati ” Twagiye twandikira inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima ko mu byiciro bikorwa hakwiyongeraho icy’abafite ubumuga bukomatanyije, kuko ubufite bumugiraho ingaruka zikomeye zikwiye gutuma yitabwaho kuburyo rwihariye nkuko bigaragarira buri wese”

Birakwiye ko duhera ku baremerewe cyane ,twita ku bafite ubumuga duhereye ku byo badashoboye kugirango bahabwe ubufasha.

Nta mudepite n’umwe wagiye mu Nteko Ishinga amategeko tutagejejeho iki kibazo guhera mu 2011.

Tuzakomeza twandike, ntabwo tuzaceceka, si ukubatera ubwoba ariko turababaye.

Abafite ubumuga barasaba leta  ko bafashwa mu kubona ubutabera bafashwa guhabwa ababunganira mu mategeko bafite ubumenyi kuri urwo rurimi rwabo rwa marenga

Depite ati “ Ku bibazo byagaragajwe na Kanimba, byumviswe hazakomeza gushakwa icyakorwa kugirango bishyirwe mubikorwa”

Depite Musolini Eugene, uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ati ” Muribuka ko hari intego zari zihari nko muri 2019 Ntibyuzuye tutarimo”, muri 2020 ni turifuza icyiciro ndetse n’umuryango by’abafite ubumuga bukomatanyije, kuko uw’abatabona, uw’abatavuga imiryango yabo n’ibyiciro birahari.

Dufatanyije, dukore ubuvugizi tugaragaze ko gikenewe

Akomeza avuga ko leta yakoze byinshi ariko hari ibikwiye kongerwaho

yemeza ko imbogamizi zihari,  ko itegeko nshinga ry’u Rwanda riha umwihariko abafite ubumuga bitabwaho nk’icyiciro cyihariye. Icyo abona nk’intambwe ni  ugukomeza kugaragaza imibare y’abafite ubumuga burimo n’ubw’abafite ubukomatanyije ni ibarura rusange rya buri mwaka rizatanga imibare mishya yabo, kuko uyu munsi bafashwaga hagendewe ku yo mu 2012.

Mu nama yabaye  tariki 25 Ugushyingo 2020 yahuje abagize inzego zitandukanye za leta barebera hamwe uko ibibazo byugarije abafite ubu bumuga byakemuka, abari bahagarariye ibigo bya leta batwijeje ubufasha.

Imibare yakozwe n’umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije mu Rwanda igaragaza ko bagera ku 167,Muri bo 60% ni abana, mu gihe abakuze ari 40%. Ibarura rusange ryo mu 2012 ryerekanye ko abafite ubumuga bwo kutabona basaga ibihumbi 57 mu gihe abafite ubwo kutabona ari ibihumbi 33.

Ubusanzwe abafite ubumuga bari barashyizwe mu byiciro bitanu  aribwo kutabona, abafite ubw’ingingo, abafite ubwo kutumva no kutavuga cyangwa bumwe muri bwo, abafite ubwo mu mutwe n’abafite ubundi bumuga). Hari n’ubwo busabirwa kwemerwa nk’icyiciro cyihariye cy’abatavuga ntibanabone nibanumve, Hari nabo usanga  bakomatanyije n’ubw’ingingo hiyongereyeho n’ubwo mu mutwe.

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM