Perezida wa Koperative Light Business ikorera Nyabugogo mu nyubako yo Munkundamahoro bwana Paul Niyonsenga avuga ko bakomeje inzira y’iterambere no gushakira hamwe uburyo ubuzima bw’abanyamuryango bwarushaho kumererwa neza bivuye mu kazi bakora ko kugura no gucuruza Telefone.
Ibi bitangajwe na Paul nyuma y’igenzura ryakonzwe ni ikigo k’igihugu ryishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA muri iyo koperative basanga umutungo wayo waracunzwe nabi , bituma igwa mu gihombo bitewe n’imiyoborere mibi y’akomite yariho nkuko raporo yakozwe nizo mpuguke ibyerekana.
Nkuko byatangajwe nizo mpuguke basanze muri Light Business hari amafaranga arenga miliyoni 15 abayobozi bayoboraga icyo gihe batabashije kwerekana irengero ryayo nicyo yamariye abanyamuryango.
Ikinyamakuru Umwezi kimaze kumva ibivugwa muri Light Business kifuje kumenya ingamba zafashwe n’abayobozi bashya maze tuvugana na Perezida wayo Paul Niyonsenga ubu watowe n’abanyamuryango nyuma y’uko abariho bari bamaze kweguzwa kubera amakosa akomeye bakoze yatumye banagezwa imbere y’ubutabera.
Paul yabwiye umunyamakuru wacu ko icyo ubu koperative ishyize imbere ari kongera kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango , aho kwikubitiro bahise bashyiraho ingamba zihariye bituma abanyamuryango bongera kugira umugabane shingiro, ikindi nuko inzu bakoreragamo bayaguye kugira ngo buri munyamuryango abone ahantu heza ho gukorera ndetse babashe no kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko batazaheranywa n’amateka y’ibyabaye muri koperative dore ko hari inzego zihariye ziri gukurikirana abatumye bagwa mu gihombo, kuribo ubu bahanganye gusa no kuzahura ubukungu bwa koperative no gutuma ubuzima bw’abanyamuryango burushaho kumera neza.
Niki cyatumye abanyamuryango bahaguruka bagasaba ko abayozi babo baberewe ku isonga na Kubwimana Lazaro babasaba kwegura .
Nkuko bivugwa na bamwe mu banyamuryango bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko ubukungu bwa Light Business bwari bumaze kugera aharindimuka kandi bakabona ntacyo byari bibwiye abayobozi babo dore bari barahagize akarima kaho bikuriraga amafaranga bityo iterambere ry’abanyamuryango ntacyo ryari ribabwiye.
Abanyamuryango bamaze kubonako bagiye gufunga imiryango bahisemo kwitabaza urwego rureberera amakoperative kugira ngo barebere hamwe uko ikibazo giteye n’uko cyakemuka .
Kugeza ubu abanyamuryango bishimiye intambwe bariho n’ubwo ngo urugendo ari rurerure ariko nibura barabona bafite icyerekezo kiza, kuburyo bahamya ko mu myaka iri imbere bazaba bafite ibikorwa by’iterambere.
Iyi Koperative Light Business igizwe na abagabo 145 hamwe n’abagore 30 intego yabo akaba ari gutanga serivise nziza kubakiriya babo.