Ubuyobozi bwa Koperative Light Business burashimira akarere ka Nyarugenge , inzego z’umutekano byumihariko umurenge wa Kimisagara butibagiwe ikigo gishinzwe amakoperative (RCA)cyabafashije gukora isesengura no kwerekana ko hari amafaranga yaburiwe irengero.
Ubuyobozi bwa koperative Light Business burifuriza abatura Rwanda bose Noheli nziza n’u mwaka mushya muhire was 2021.
Niyonsenga Paul perezida wa Koperative Light Business avuga ko ikibatera gushimira akarere ka Nyarugenge ariko batahwemye kubaba hafi muri uyu mwaka 2020 mu gihe cyose babitabazaga mu rwego rwo gushakira hamwe icyatuma batera imbere.
Ibyishimo n’umunezero muri Koperative Light Business nibyo bitumye baterura hamwe mu ijwi riranguruye bifuriza umwaka mushya muhire Intore izirusha intambwe Perezida wa Repubulika Nyakubahwa KAGAME PAUL n’umuryango we.
Koperative Light Business intero ni imwe iti” Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda mubyeyi wacu dufashe uyu mwanya twe abana bawe tukwifuriza umwaka mushya muhire wa 2021 uzababere uwumugisha. Ntacyo twabona twakwitura kuko duhora tuzirikana urukundo udukunda gusa icyo tuzakwitura ni kimwe ni gukura amaboko mu mifuka tugakora duharanira icyatuma amajoro mwaraye adapfa ubusa ubwo muba mutekereza uburyo twabona umutekano n’iterambere.
Umwezi.rw