Mugisha umaze imyaka irenga icumi akora umwuga w’ubukanishi atewe ishema nawo akaba asaba urubyiruko kuwugana kugira ngo bikure m’ubukene.
Mugisha atewe ishema no kuba ari umukanishi
Iterambere ry’Isi rikomeje kwihuta arinako bamwe mu bayituye bakomeje kubura akazi, bitewe nibyo bize.
Ariko abahanga bavuga ko aho bigeze amashuli gusa atariyo umuntu akwiye kwirata ahubwo ko hagomba kwiyongeraho no kumenya umwuga mu gihe akazi ko mu biro kabuze hakaba kwiyambaza imirimo y’amaboko.
Mu Kiganiro Mugisha umaze imyaka irenga icumi ari umukanishi mubyimodoka avuga ko umwuga wo gukanika ari akazi keza kuko kagira inyungu iyo ubikora ubikunze.
Mugisha ufite igaraje mu murenge wa Kigali avuga ko umwuga we w’ubukanishi ari umwuga yashishikariza abantu cyane cyane urubyiruko kuwugana kuko wabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Uyu mugabo usanzwe ufite umutima wo gufasha dore ko hari abana benshi b’impfubyi yigishije nabo bakaba bamaze kwigeza kuri byinshi avuga ko umwuga w’ubukanishi ari akazi keza urubyiruko rukwiye kwitabira kuko hari amahirwe menshi y’ubuzima ukurikije aho Isi yerekeza.
Mugisha arashishikariza urubyiruko kwiga imyuga kuko izabagirira akamaro
Mugisha avuga ko atanga ubufasha kubana bashaka kwiga cyane kubana b’impfubyi , kuko aribo usanga badafite gikurikirana bityo nabo bakabona amahirwe yo kwiga kugirango mubuzima bwabo nabo bagire icyo bazigezaho.
Akomeza avuga ko kubandi bashaka kwiga umwuga w’ubukanishi nabo bashobora kumugana bakiga dore ko bidahenze kuko usanga umwana asabwa gusa ibihumbi ijana by’amanyarwanda yarangiza kwiga afite amanita meza agahabwa n’akazi.
Umunyamakuru yamubajije uburyo akazi kabo gakorwa muri iki gihe U Rwanda hamwe n’isi biri mu rugamba rwo gurwanya Coronavirusi , Mugisha yavuze ko asobanurira abamugana uburyo bagomba kwitwara gukira ngo hatagira uwandura cyangwa akanduza bagenzi be. Avuga ko umuti ari umwe ari kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba inkoti kenshi hifashishijwe amazi n’isabune ndetse no guhana intera hagati yabo, yaba bari mukazi cyangwa batakarimo.
Ubukanishi busaba gushirika ubute ugakura amaboko mu mufuka ugakora
Mugisha kandi akomeza agira inama abakora umwuga nkuwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirusi kugira ngo hatagira icyatuma igihugu cyongera gufata umwanzuro wo gusubiza abantu muri guma mu rugo kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’ u Rwanda.
umwezi.rw