Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yashishikarije Banki Nkuru y’igihugu kwitegura ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ikoranabuhanga.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku cyumweru, Perezida Samia yasabye abakozi ba Banki Nkuru ya Tanzania kuba maso, mu gihe mu bice bitandukanye ku isi abantu bakomeje gushishikarira no gukoresha amafaranga azwi nka ‘cryptocurrency’.
Yagize ati: “Ndabizi ko ibihugu byinshi ku isi bitaremera cyangwa ngo bitangire gukoresha amafaranga yo mu ikoranabuhanga.
“Ariko, nsabye Banki ya Tanzania gutangira kwiga kuri ibi bintu mu rwego rwo kwitegura gusa”.
“Ntabwo twifuza gutungurwa cyangwa gutahura dukererewe ko abaturage bacu badutanze bakaba baramaze gutangira gukoresha amafaranga yo mu ikoranabuhanga”.
Mu cyimweru gishize, El Salvador yabaye igihugu cya mbere ku isi gitangaje ku mugaragaro ko ifaranga ryo mu ikoranabuhanga rizwi nka Bitcoin ryemewe n’amategeko y’icyo gihugu.