Afurika

Israel: Benjamin Netanyahu ntakiri Minisitiri w’intebe


Minisitiri w’intebe mushya wa Israel Naftali Bennett yasezeranyije kunga ubumwe bw’igihugu cyacitsemo ibice kubera impagarara muri politiki zo mu myaka ibiri ishize zatumye habaho amatora ane.

Asimbuye Benjamin Netanyahu wakuwe ku butegetsi nyuma yo kubumaraho imyaka 12.

Yavuze ko guverinoma ye “izakorera abaturage bose”, yongeraho ko ibyo ashyize imbere cyane ari amavugurura mu burezi, ubuvuzi no gukuraho icyo ari cyo cyose gituma akazi katihuta mu nzego za leta.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mutegetsi ugendera ku bitekerezo bikarishye bishyira imbere inyungu z’igihugu, agiye gutegeka urugaga rw’amashyaka mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere, rushyigikiwe n’abadepite.

Minisitiri w’intebe mushya wa Israel Naftali Bennett

Ni nyuma y’amatora yo ku cyumweru yarwemeje ku bwiganze bw’amajwi 60 kuri 59 y’abatarwemeje. Asimbuye Benjamin Netanyahu wakuwe ku butegetsi nyuma yo kubumaraho imyaka 12.

Bennett, umukuru w’ishyaka Yamina, azaba Minisitiri w’intebe kugeza mu kwezi kwa cyenda mu 2023, bijyanye n’amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Ahite ashyikiriza ubutegetsi Yair Lapid, umukuru w’ishyaka Yesh Atid ry’ibitekerezo biri hagati na hagati, na we ategeke indi myaka ibiri.

Netanyahu wabaye Minisitiri w’intebe wa Israel wa mbere umaze igihe kirekire ku butegetsi azakomeza kuba umukuru w’ishyaka Likud ry’ibitekerezo bikarishye, ahinduke umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mpaka zo ku cyumweru mu nteko ishingamategeko ya Israel izwi nka Knesset i Yeruzalemu/Yerusalemu, Netanyahu, utarashirwa, yasezeranyije ati: “Tuzagaruka”.

Ubwo abadepite bari bamaze gutora guverinoma nshya,  Netanyahu yateye intambwe yerekeza kuri Bennett amuhereza umukono (aramusuhuza) byo kumushimira.

Mu ijambo rye, Bennett, w’imyaka 49, yagize ati: “Uyu ntabwo ari umunsi w’icyunamo. Iri ni ihinduka rya guverinoma muri demokarasi. Ni ibyo [bibaye] nta kindi”.

Ati: “Tuzakora uko dushoboye kose kugira ngo ntihagire n’umwe wumva afite ubwoba… Kandi ndabwira abiteguye kwishima muri iri joro [ryo ku cyumweru], nti ‘ntimubyine ku kababaro k’abandi. Ntabwo turi abanzi; turi abaturage bamwe’”

umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM