Mu Karere ka Rwamagana abafatanya bikorwa barishimira ibyo bagezeho kubufatanye na Karere mu kwesa imihigo muri uyumwaka bageza bimwe mu bikorwa remezo kubaturage.
Perezida w’ihuriro ryabafatanya bikorwa bo mu Karere ka Rwamagana Fred Ati” twe nkabafatanya bikorwa ba Karere kacu twageze kuri byinshi bigiye bitandukanye, ariko uyu munsi twifuje kumurika bimwe mu bikorwa byabafatanyabikorwa kuko ntitwabisura byose ngo bikunde kubera ibibihe turimo bya Covide-19″.
Iri soko ni shuri ry’incuke mureba ni kubufatanye na EPR na Help a Child turashimira cyane rero aba bafafatabya.
Akomeza avuga ati” twe nkihuriro ryabafatanya bikorwa tugamije ko ibikorwa dukora byagira icyo bimarira abaturage, twifuza kuba intanga rugero,dukora ibitanga umusaruro ibyo rero nitubigeraho tuzaba duteje a Karere kacu imbere ndetse ni gihugu muri rusange”
Uhagarariye perezida wa EPR Rev Paul Nkurunziza Ati”EPR ni itorero ryatangiye iyogeza butumwa, rimaze imyaka 114 mu Rwanda rivuga ubutumwa, ariko rizirikana ko Roho nzima iba mu mubiri mu zima”.
Akaba ariyo mpamvu yashoye mubikorwa bitandukanye bigamije guteza abaturage imbere aribwo hatekerejwe kubaka i Soko mwabone ni shuri ry’incuke hagamijwe iterambere ry’umuryango cyane cyane kuburezi Kugirango hazabeho ubuzima bwiza bwa hazaza, turashima ubufatanye bwiza na Karere kacu kuko bituma kugera kuribyishi
Nyiramahirwe Sorange umwe mubaturage twaganiye bo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana
Ati” tukimara kumva ko Epr yatwubakiye isoko Ni shuri twaranezerewe cyane kubera ko inaha nta soko twagiraga twahahiraga kure i Kabuga cyangwa i Ntuga ugasanga kugerayo Hari urugendo rurerure”.
Noneubu dushimishijwe nuko twabonye isoko iwacu tugiye kujya duhahira hafi ibyo twejeje tubigurishe tudahezwe Dore ko ntanurugendo tuzaba twakoze iterambere ryatwegereye ibintu nibyo kwishimirwa nkabatuye muri uyu Murenge.
Ikindi abana bacu bagiye kwiga neza kubera iri shuri hehe nubujiji ,kwiga kure byatumaga abana bamwe batiga kubera gutinya urugendo,turashimira ubuyobizi bwacu nabwo bwadutekerejeho bukatwubakira ishuri ribanza muri uyu Murenge.
Umuyobozi wa Karere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab Ati” uyumunsi wi murikwa ry’ibikorwa rya byabafatanyabikorwa ba Karere kacu haribyagezweho nkuko abaje bahagarariye abandi bagiye babitumurikira”
Bike bavuze muri byinshi birashimishije kuko bihindura ubuzima bwa baturage ndetse ni mibereho yabo
Nkaba mboneyeho gushimira abafatanya bikorwa barihano na batarihano ko twesa imihigo dufatanyije kuko ntacyo twagera turi twenyine.
Akomeza avuga ati muri iyi Mirenge uko Ari abiri(2) Gihumuza na Kibare hashyizwe ibikorwa remezo byari bikenewe, muri Gihumuza tumaze kuhataha isoko rije gukemura ibibazo bya baturage bezaga ntibabone aho bagurishiriza ibyo bejeje, bakenera no guhaha bikabagora none ubu iri Soko rije Ari igisubizo kuribo no Kubo Bahana imbibi.
Dutashye kumugaragaro amashuri yincuke ibi nibintu bishimishije Kandi byiza kubatuye muri uyu Murenge, ntibagiraga aho bigira turashimira EPR na Help a child watekereje iki Kandi ngikorwa kuko byatumye natwe nka Karere twubaka amashuri abanza hafi Kugirango bizafashe abana barangije kwiga mu mashuri yincuke bahite batangi ayabanza biboroheye.
Asoza asaba abaturage gufata neza ibyo ibikorwa remezo bahawe
Carine Kayitesi