Ibikorwa bitandukanye bya muntu bigira uruhare mu kwangiza ibidukikije harimo imyanda yoherezwa mu mazi cyangwa mu biyaga, bigatera ibibazo ibinyabuzima biba mu mazi.
Uruganda rwa GMC(Green Mountain Arabica coffee Ltd ) ni uruganda rutunganya umusaruro wa kawa muri iki gihe rukaba ru gutunganya kawa itonoye, ruherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge mu Kagari ka Karenge
Ubwo twasuraga uru ruganda twasanze bafite uburyo bwo kurengera ibidukikije harimo gutuganya ibishishwa biva muri kawa bakabibyazamo ifumbire ifasha abahinzi mu gufumbira kawa yabo ndetse no gufata amazi ntasohoke ngo ataba yahura nayo mu migezi ibakikije ndetse ni kiyaga akangiza ibinyabuzima bibamo.
Nsengimana Celestin umuyobozi w uruganda rutunganya umusaruro wa kawa rufitwe na Green Mountain Arabica coffee ltd (GMC) yatubwiye uruhare rwabo mu kubungabumga ibidukikije.
Ati ” Hari uburyo bubiri dukoresha, ubwambere ni uburyo dutunganya mo igishishwa cya kawa kuko aricyo cyateza ibibazo ku bidukikije dufite icyobo cyabugenewe cyakira ibishishwa bya kawa, sezo yarangira tugashyiramo imiti ituma bibora vuba, hanyuma tugahamagara abahinzi bakabifumbiza. Uburyo bwa kabiri ni ubwo dufatamo umurenda wo mu makawa turimo tuzoza, hari ibyobo bijyenda byakira umurenda uvanze n’amazi ,iyo bimaze kuyayungurura amazi ajya mu cyobo , tukagenda dutera imiti yo guca ubukana amaside aba mu murenda, imiti ugaterwa mugihe cyagenwe, kuko sezo ikurikirana n’impeshyi, ayo mazi aragenda agakama ”
Ihame ryo kumenyesha no gushishikariza kubungabunga ibidukikije rifasha kunoza imyumvire ku kamaro k’ibidukikije no kubibungabunga. Buri muntu afite uburenganzira bwo kumenyeshwa imiterere y’ibidukikije kandi asabwa uruhare mu ngamba n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ikigo gishinzwe guhanga udushya mu kurengera ibidukikije kivuga ko inganda 142 arizo zimaze gushyira muri gahunda zabo uburyo burengera ibidukikije guhera 2008 kigiyeho.
Kuva 2008 kugeza 2013 inganda 35 zigishijwe ikoranabuhanga ryo kurengera ibidukikije, kuva 2013 kugeza 2017 hahugurwa inganda 65 izindi 42 zahuguwe kuva 2018 kuza 2020. Ibi bivuze ko hakiri inganda nyinshi zishobora kuba zicyangiza ibidukikije.
Ibi bigaragarira mu igenzura ikigo cyo kurengera ibidukikije Rema cyagiye gikora kigahana inganda zimwe zidahagarikwa kubera kwangiza ibidukikije.
umwezi.rw