Amakuru

Gakenke – Muhondo ,uruganda Bumbogo highland essential oil crops (BHE)mu ruhando rwo guhanga udushya mu bimera.

Mubuzima bwa buri munsi ikiremwa muntu gicyenera ibimera bitandukanye kugirango kibashe kubaho no kugira ubuzima buzira umuze muribyo harimo umu cyayicyayi ,umuhumuro intusi z’umweru zizwi ku izina rya makurata zikunzwe kwifashishwa mu kuvura indwara zimwe nazimwe .

Ikinyamakuru Umwezi .rw cyasuraga uruganda, Bumbogo highland ruzwiho gutunganya amavuta ni mibavu biturutse mubimera bitandukanye cyahasanze udushya dutandukanye.

Amavuta Ava mubibabi byi nturusu zumweru zizwi kwizina rya makurata

 Bimwe mubikoresho byifashishwa mugutunganya ibyo bihingwa

bimwe mu bimera bifashisha harimo umucyayicyayi ,ibibabi by’intusi igihingwa gishya kiboneka hacye mu Rwanda cy’umuhumuro , babivanamo amavuta yakifashishwa mugukora imiti imwe nimwe dukoresha mu kibura .

Umuhumuro uvanywamo umibavu yokwisiga Kugirango umuntu agire impumuro nziza

umuyobozi w’uruganda Nyirangwabije Therese aganira n’Umwezi.rw yavuzeko nyuma yo kubona hari ubwoko bw’ibimera butabyazwa umuzaruro uko bikwiye ,ndetse no kubona ubuhangange bw’igihingwa gishya cy’umuhumuro akanabona ko kiberanye nimisozi y’Akarere Kagakenke yatecyereje gushinga uruganda rubibyaza umusaruro.

umuyobozi w’uruganda Nyirangwabije Therese

Ati”ubundi ikigitecyerezo cyanjemo muri 2014 ngishyigikiriza na NAEB ndetse na Karere ka Gakenke, kuko babonaga ko ari umushinga uteza imbere bamwe mubahinzi  basambye abahinzi kwitabira binyuze mubukangurambaga butandukanye bwakozwe ,nibwo twatangiye dukora ituburiro ,kurubu tugeze mugutunganya umusaruro ukavanywamo amavuta ndetse nimibavu ,bikatuzanira amadovize kuko biri ku i soko mpuza mahanga.

Ituburiro ryi bihingwa

Uruganda Bumbogo highland oils crops rufite abanyamuryango basaga 300 bahinga ibibihingwa ,ruherereye mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke intara ya Majyaruguru .bakaba bateganya kwagura ibikorwa muyindi Murenge ya Karere

Uruganda Bumbogo highland oils crops 

Kayitesi Carine

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM