
Hari kandi na videwo yamugaragazaga umusikare umwe amubwira ati “nyakubahwa tangaza ko umeze neza ntawagize icyo agutwara” ariko undi agaceceka ntagire icyo avuga.
Kuri Televiziyo y’igihugu hagaragaye agatsiko k’abasilikare bagize umutwe udasanzwe (GPS) batangaza ko bakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Conde, basheshe guverinoma kandi ko itegeko nshinga risheshwe ndetse ko n’imipaka yose yaba iyo ku butaka no mu kirere ifunze mu gihe cy’iminsi ndwi.
Amakuru dukesha Reuters avuga ko mu gitondo cy’iyo taliki ari bwo hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu mu mirwano ikomeye yaberaga mu murwa mukuru Conakry hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu ari nabwo mu masaha yakurikiyeho hatangiye gukwirakwira ayo mashusho.
Mamady Doumbouya
Mu itangazo ryasomewe ku gitangazamakuru cya Leta, abaminisitiri n’abandi bategetsi bose b’inzego zasheshwe batumiwe mu nama kuri uyu wa mbere mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, bavuga ko utazitabira iyo nama wese azafatwa nk’uwigometse kuri “CNRD” Komite y’igihugu y’ubumwe n’iterambere iyoboye igihugu kugeza ubu nk’uko byatangajwe na Colonel Mamady Doumbouya akuriye itsinda ry’abasilikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Conde w’imyaka 83 y’amavuko.
Alpha Conde yari uherutse kwegukana itsinzi mu matora yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 nyuma y’uko ahinduye itegeko nshinga ngo yemererwe kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
ONU yatangaje ko yamaganye ifatwa ry’ubutegetsi ku ngufu muri Guinea, ariko Mamady Doumbouya bivugwa ko ari we uyoboye agatsiko kahiritse ubutegetsi yasubuje ko ubukene na ruswa byayogoje igihugu ari byo byateye itsinda rye kwigizayo umukuru w’igihugu, bakaba bitegura no gukora itegeko-nshinga rishya.

Conde yashinjwaga kubangamira no guhutaza abigaragambirizaga izamuka ry’imisoro ndetse n’ibiciro by’ibikomoka kuri petrole biherutse kuzamuka ku kigero cya 20%.
Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya
Ni umusirikare utazwi cyane mu ruhando rwa Politiki, akaba akomoka mu bwoko bw’aba- Malinké, buboneka mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika. Bivugwa ko yari inshuti ya hafi ndetse akaba n’umwizerwa wa Alpha Conde
Bivugwa kandi ko afitanye umubano wihariye n’umunya-Mali Colonel Assimi Goita uherutse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu. Aba bombi bahuriye mu bitero bitandukanye bigamije guhashya iterabwoba mu bihugu nka Mali, Côte d’Ivoire na Burkina Faso, biri mu gace ka Sahel.
Doumbouya yahoze mu ishami ry’ingabo z’u Bufaransa rikunze kujyamo abanyamahanga, rizwi nka legionnaire. Yakuwe muri izi ngabo mu 2018 ubwo muri Guinée hashyirwagaho umutwe w’ingabo zidasanzwe, ahita ahabwa no kuwuyobora.
Kubera gukomera k’urwego rwa GPS Doumbouya yari ayoboye, mu minsi ishize basabye kwigenga aho kugengwa n’izindi nzego z’igisirikare cya Guinée, nubwo Minisiteri y’Ingabo yabyanze.
umwezi.rw
C.k