Amakuru

Musanze:Urubyiruko rurashima Leta ingufu yashyize mu kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Musanze ruvuga ko kuba rwaregerejwe serivisi zo gupima , gutanga udukingirizo Imiti n’ibindi ku buntu byagabanyije ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.

Mumwaka wa 2017 nibwo mu Karere ka Musanze hashinzwe ikigo cy’urubyiruko gitanga serivisi zitandukanye zo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.Zimwe muri izi serivisi urubyiruko ruvuga harimo gupima ku bushake , gutanga imiti , gutanga ubujyanama ku kwirinda virusi itera SIDA no gufasha uwayanduye kumenya uko yitwara kugira atandukaza abandi.

NtarambirwaMuseveni umwe murubyiruko twaganiriye

NtarambirwaMuseveni umwe muri uru rubyiruko avuga ko usibye kuba baregerejwe izi serivisi zibarizwa muri iki kigo , hari n’izindi nyigisho bahabwa mu mashuri zibakangurira kwirinda Virusi itera SIDA.Yagize ati “Numva Leta yarakoze ikintu gikomeye cyane kuko yadushyiriyeho ikigo gifite ibikoresho bipima ubwoko bw’amaraso bwa buri wese ndetse n’urubyiruko rurabyitabira cyane ku kigero gishimishije”

Umwiza Umutoni Amandine avuga ko yigiye kuri iki kigo uburyo bwo kwirinda virusi itera SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko batubwira uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.Aragira ati“Ushobora gukora imibonano n’umuhungu wakeka ko yakwanduje Virusi itera SIDA ugahita uza muri iki kigo bakaguha ibinini bituma utayandura”Uwineza akomeza agira ati: Hari bamwe mu bayobozi bitwaza ububasha bafite bakanduza abana b’abakobwa VIRUSI itera SIDA.

Nyirinkindi Aime Ernest,Umukozi ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho bigamije guhindura imyitwarire mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) 

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho bigamije guhindura imyitwarire mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Nyirinkindi Aime Ernest, avuga ko mu mwaka wa 2004 Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga itanga imiti ku bantu bari barwaye SIDA.Aragira ati “Virusi itera SIDA ushora kubana nayo ukarinda upfa utarwaye SIDA mu gihe wafashe neza imiti ”Ubushakashatsi bwakozwe na RPHIA mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko ubwandu bushya bugeze kuri 3%.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 55% by’abakora umwuga w’uburaya bafite virusi itera SIDA ndetse ko ari nabo bakwirakwiza Virusi itera SIDA ugeranije n’ibindi byiciro.Nubwo bimeze gutya ariko ,Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga imiti yo kurinda abakora umwuga w’uburaya batarandura Virusi itera SIDA. Isi ifite intego yuko byibura muri mililitiro imwe y’amaraso ku muntu ufiite virusi itera ufata imiti neza hagaragaramo VIRUSI zitarenze 1000, mu gihe u Rwanda rwo rufite gahunda yuko muri mililitiro imwe y’amaraso habonekamo VIH200.Isi ifite gahunda yo kurandura burundu SIDA mu mwaka wa 2030,

Carine Kayitesi

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM