Amakuru

Rwanda: hagiye  kubakwa Ikigo cyihariye mu kuvura indwara z’Umutima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko bitazarenga imyaka ibiri 

hazatangira kubakwa Ikigo cyihariye ku gusuzuma no kuvura indwara z’Umutima, kizunganira Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Gisirikare biri i Kanombe bisanzwe bitanga izo serivisi.

Ni gahunda izafasha mu byiciro bitandukanye birimo kongera ubumenyi bw’izi ndwara, gukangurira Abanyarwanda kumenya amakuru y’indwara zitandura, uko bazirinda, uko bakwisizumisha hakiri kare, ibyo bagomba gukora kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura izi ndwara zitandura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ugabanyije kurya umunyu n’isukari, ukagabanya kunywa inzoga, kugabanya cyangwa kutanywa itabi, ugakora imyitozo ngororamubiri, bifasha mu kwirinda cyane cyane kugabanya ibyago byo kwandura indwara zitandura.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko muri iyi myaka itanu iri imbere kandi uretse kwigisha Abanyarwanda uko birinda izi ndwara, hazongerwa ibikoresho n’ubushobozi bwo gusuzuma izi ndwara hakiri kare, bitangiriye hasi ku bajyanama b’ubuzima kugera ku bitaro bikuru.

Ati “Birumvikana ku bitaro bikuru by’igihugu hazaba ibigo byihariye bizaba bifite ubumenyi, ibikoresho n’ubushobozi bukwiriye mu gusuzuma no kwita ku bantu barwaye izi ndwara zitandura.”

Minisitiri Dr Ngamije avuga kandi ko muri iyi gahunda y’imyaka itanu hazanibandwa mu kwigisha abaganga b’inzobere babasha gusuzuma no kuvura izi ndwara hongerwe umubare wabo ku buryo no mu bitaro by’intara n’uturere abo baganga b’inzobere n’ababafasha akazi bazaba bahari.

Guverinoma y’u Rwanda kandi itangaza ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hazaba hatangirwa serivisi zo kubaga umutima, ibintu byitezweho gukemura ibibazo by’abarwayi bajyaga kwivuriza mu mahanga, bikabasaba amafaranga menshi.

Indwara zitandura ziri mu zihitana Abanyarwanda benshi cyane ko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko nibura 40% by’abapfa mu Rwanda bahitanwa nazo.

Igiteye impungenge kuri izi ndwara zitandura ni uko nubwo ziri hose, Abanyarwanda mu ngeri zose bakaba bazirwaye, abenshi ntibabizi ko bazirwaye.

Nk’urugero rw’indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso, imibare igaragaza ko 15% by’Abanyarwanda baba bayirwaye ariko abenshi ntibazi ko bayirwaye.


Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu kuvura indwara z’umutima, Prof Mucumbitsi Joseph, avuga ko indwara y’umuvuduko w’amaraso itagaragaza ibimenyetso ari nayo mpamvu abenshi bayigendana batabizi ko bayirwaye.

Uyu muganga usanzwe anakora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, avuga ko nko ku ndwara y’umutima kuri ubu mu Rwanda hakiri ikibazo cy’umubare munini w’abajya kuwivuriza mu mahanga.

Ati “Turacyafite ikibazo ntikirakemuka nubwo dufite umuganga w’Umunyarwanda uvura umutima watangiye gukora [akorera muri Faisal], ariko haracyari ikibazo cy’ibikoresho n’abamufasha ntabwo bari baboneka.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyabonetse, yego ariko kubaga umutima bakawufungura, bisaba ibikoresho byinshi n’abantu bafite ubumenyi, ibyo rero ntibiraboneka ariko dufite icyizere.”

U Rwanda rufatanya n’ikipe y’inzobere zo mu Bubiligi zibaga abana barwaye umutima ariko mu bihe bya COVID-19 ntabwo babashije kuza, bikaba biteganyijwe ko bazaza mu Ugushyingo 2021.

Mu guhangana n’izi ndwara zitandura kandi Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho uburyo bwo guhugura abaganga, aho muri raporo ya 2019/2020, nibura Ibigo Nderabuzima 97 byo mu turere dutanu byahuguwe.

Ni amahugurwa bahabwa ndetse n’ibikoresho bibafasha kuba bapima bakanakurukirana umuvuduko mwinshi w’amaraso, diabète n’izindi ndwara zitandura.

Ku rundi ruhande ariko Prof Mucumbitsi avuga ko hakiri ikibazo cy’imiti y’izi ndwara zitandura aho usanga iboneka cyane mu bitaro bikomeye wagera hasi mu bigo nderabuzima n’amavuriro mato ntuyisangemo.

Carine Kayitesi

umwezi.rw

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM