U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbaraga mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho hagiye hashyirwaho ingamba zitandukanye zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Muri raporo ya Minisiteri y’ibidukikije yo mumwaka wa 2018 yerekana ko 83% by’abatuye mu Rwanda bakoresha inkwi mu guteka, abandi 15% bagateka bakoresheje amakara.Muri urwo rwego, hagamijwe gukomeza kurengera ibidukikije
Munyarubuga Javan ufite uruganda rwa OAK INVESTMENTS Ltd,yatekereje uburyo yabyaza ibarizo ryafatwaga nk’umwanda akaribyazamo briquette agamijekurengeraibidukikije.
Munyarubuga akaba avuga ko mu rwego rwo guhanga udushya no kwihangira imirimo yabonye uburyo ibarizo ryari mu dukiriro dutandukanye ryari umwanda ndetse rikaba ryanateza impanuka kuko hari aho wasangaga ryirirwa ryaka umuriro, atekereza uburyo yaryongerera agaciro akaribyazamo amakara meza adatanga umwotsi mu rwego rwo kurengera ibidukikije
Amakara bakora mwibarizo azwi kwizina rya briquette
Avuga kandi ko amakara bakora muri iri barizo ari amakara meza kandi ugereranyije n’ibindi bicanwa birimo amakara asanzwe ndetse na Gaz usanga amakara yabo ariyo ahendutse cyane akaba nta n’ikibazo ashobora guteza cyaba icy’umwanda cyangwa indi mpanuka kuko nta mwotsi agira kandi akaba nta n’ivu agira iyo amaze gucanwa.Ati “ iyo urebye akadobo k’amakara asanzwe kagura 500 Frw twebwe ikiro cy’amakara yacu kigura 250 Frw kandi gishobora guhisha ibishyimbo mu gihe cy’amasaha abiri nta mwanda, nta bushyuhe, ntamwotsi urumva rero ko amakara yacu ari meza cyane.
Imbabura zikorana Nariya makara ya briquette
Si aya makara gusa kandi kuko dufite n’imbabura zikoresha aya makara dukura mu gihugu cy’Ubushinwa aho imbabura ikoresha igice cy’ikiro cy’ayo makara akaba ashobora guhisha umuceli, imboga, nibindi akomeza avuga ko izi mbabura zigihenze kuko imwe igura amafaranga ibihumbi mirongo ine (40000 Frw) ariko ko bafite gahunda yo kuziteranyiriza mu Rwanda zikazaba zihendukiye buri munyarwanda wese akaba yayigura akajya ayikoresha muburyo bwo kwirinda gusesagura.
Uruganda OAK INVESTMENTS Ltd rumaze amezi 3 rutangiye gukora kuri ubu rukaba rufite abakozi bagera muri 43 barimo 17 bahoraho na 26 ba nyakabyizi.
Urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Mageragera , Akagari ka Nyarufunzo mu mudugudu w’Akamashinge,
Carine Kayitesi
umwezi.rw