Urwego rw’uburezi mu Rwanda ni rumwe mu nzego zashyizwemo imbaraga ndetse hakorwamo amavugurura mu bihe bitandukanye hagamijwe kugera ku burere n’uburezi bufite ireme.
abahanga basobanura ireme ry’uburezi mubintu bine: Icya mbere ni ibyinjira mu burezi (input) nk’abana baza kwiga, aho baturutse, amanota bagiye batsindiraho n’ubushobozi bafite. Iyo umaze kureba ibyo mu mashuri ureba n’ubushobozi bw’abarimu babigisha, niba babona amahugurwa kuko n’ubumenyi burahinduka. Uko abana binjira mu ishuri bafite ingero zitandukanye z’imitsindire, uko ishuri rifite abarimu babifitiye ubushobozi, ibikoresho byose ,ibyo ni ibipimo wafata ukavuga uti «rya reme ry’uburezi rirahari .
Ubwo ikinyamakuru umwezi.rw cyasuraga ishuri ribanza rya Kigali pacifique college muriritangira rya mashuri ,twasanze bakomeye ku ngamba zo kwiranda COVID-19 ndetse arinako bakomeje gahunda yokwimakaza ireme ry’uburezi binyuze mundangagaciro zibaranga .
Umuyozi w’i shuri Kigali pacifique college Mukarusine Pelagie yamaze impungenge abaharerera ko bagomba gukora iyo bwabaga barinda abana muri ikigihe bagiye kumara biga.
Turimo gukora uko dushoboye dushyira imbaraga mu bwirinzi, dukurikirana niba bubahiriza za ngamba zose zo kwirinda Covid-19, uko zashyizweho n’inzego zibishinzwe no kureba niba hari aho abana bateshutse mu kuzubahiriza, tukabi*.butsa. Ibyo tubifashwamo n’itsinda ry’abarimu bakurikirana neza niba buri mwana yambaye neza agapfukamunwa,aha Kandi hari nicyumba twageneye uwahura nicyibazo
Yongera ati “Ikindi ni ugukurikirana ko abana bakaraba neza bakoresheje amazi meza n’isabuni, gupima no kwandika ibipimo umunyeshuri yagaragaje, mbere yo kwinjira mu kigo bidufasha gukurikirana uko umwana ahagaze. Ibi ni na byo tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga muri iki gihe kidasanzwe cyo kwiga amasomo bijyana no kubarinda
Kigali pacifique college ni shuri ry’ababyeyi ryatangiye mu 1992 ritangira ari i Shuri ry’incuke rifite kurubu rifite abanyeshuri basaga 340 bafite Kandi ishuri ribanza Kandi ritsinda neza bose babona amabaruwa abemerera kurya mu kiciro cy’isumbuye ndetse bakaba bakomeje kwesa imihigo mu gutsinda mu karere ka Nyarugenge aho bafite umwanya mwiza
Ubuyobizi bwa Kigali pacifique college bwa boneyeho gushimira akarere ka Nyarugenge ndetse nababyeyi barireremo kubufatanye bwiza kaberetse babizeza gukomeza gukora cyane ndetse kurusha uko byari bisanzwe
Carine Kayitesi
umwezi.rw