Amakuru

Camp kigali: Ireme ry’uburezi Riva ku bufatanye bwa babyeyi n’abarezi

Urwego rw’uburezi mu Rwanda ni rumwe mu nzego zashyizwemo imbaraga ndetse hakorwamo amavugurura mu bihe bitandukanye hagamijwe kugera ku burere n’uburezi bufite ireme.

abahanga basobanura ireme ry’uburezi mubintu bine: Icya mbere ni ibyinjira mu burezi (input) nk’abana baza kwiga, aho baturutse, amanota bagiye batsindiraho n’ubushobozi bafite. Iyo umaze kureba ibyo mu mashuri ureba n’ubushobozi bw’abarimu babigisha, niba babona amahugurwa kuko n’ubumenyi burahinduka. Uko abana binjira mu ishuri bafite ingero zitandukanye

ishuri rya camp kigali ni shuri ryatangiye mu w’1973 ritangira ari ishuri rya leta gusa nyuma ya Genocide ya korewe abatutsi mu 1994 ryabaye ishuri ryigenga kugeza mu 1998
kurubu ni shuri rifashwa na leta
ni shuri rifite ibyiciro 3, inshuke ,abanza ndetse n’ayisumbuye mukiciro cy’ayisumbuye batanga ubumenyi mu mashami y’imibare kompiyuta n’ubukungu (MCI) ,amateka ubukungu n’ubumenyi bwisi(HEG) ndetse ni ndimi(EFK)rifite abanyeshuri 3236 mu mashuri y’isumbuye niho higanje umubare mwinshi w’abanyeshuri aho bagera 1546 iri shuri ryakira abanyeshuri bo mu cyiciro cya Mbere cya mashuri abanza bose bifuza kuhiga cyane cyane abahegeye ndetse nabaturutse kure bakurikiranye uburezi batanga naho mu kicyiciro cyayisumbuye bakira abanyeshuri boherejwe na leta batabashije kubona ibigo .

Ndacyayisenga Jean de Dieu umuyobozi w’ishuri rya camp kigali aganira nikinyamakuru umwezi.rw yakomoje kwireme rwuburezi batanga ,anavugana no kungaruka batewe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse anavuga kucyemezo cyafashwe na minisiteri y’uburezi cyiryanye no gusibiza abanyeshuri bagera 60,642 batatsinze ibizami bya leta 2020–2021

Yagizati”ubusanzwe ubumenyi n’uburere biragendana z.,twebwe iyo twigisha umwana tumuteguramo kuba uwo yifuza kuzaba bishingiye ku bumenyi ndetse ni ndanga gaciro z’umuco nyarwanda tumutoza abanyeshuri twareze baratsinda neza Kandi barangwa nicyinyabupfura .
kubigendanye ningaruka zatewe nicyorezo cya COVID-19 avuga ko bagerageje guhangana nazo cyane nkigihe gito kugihembwe cya nyuma cy’umwaka baharanira kurangiza gahunda y’amasomo uko ateganywa gusa avugako habonetsemo abakobwa 3 batewe inda mugihe cy’icyorezo arko babashije gukora ibizami bisoza icyiciro 2 cya mashuri y’isumbuye .

Avuga ku mwanzuro watangajwe na mineduc wo gusibiza abanyeshuri batsinzwe ibizami bya leta yavuze ko babyishimiye cyane kuko umwana udakwije amanota abakwiye kwigishwa kugeza atsinze , ubundi twe dusanzwe dufiite uburyo bwo gukurikirana abadatsinda neza ,nkaho tubashyiriraho amasaha yihariye nyuma ya masomo , ibi rero dusanga bizafasha mukongera ireme ry’uburezi cyane ko umunyeshuri azarya akomeza mu mwaka wisumbuye abanje gutsinda umasomo abanza.

Ndacyayisenga Jean de Dieu asaba ubufatanye bwa babyeyi na barezi kugirango Ireme ry’uburezi rigerweho

Ikindi nakongeraho ni uko umusaruro w’uburezi utoroha kuwubona ako kanya. Niba dutangiye gahunda runaka, impinduka zishobora kudasomwa uwo munsi ariko zigambiriye ikintu gikomeye mu minsi izaza. Ni yo mpamvu muri cya kerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba igicumbi cy’ubwenge aho ubukungu bwarwo buzaba bushingiye ku benegihugu, uko iminsi ihita buri wese akora uruhare rwe tuzagenda dusarura imbuto za rwa rugendo.

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM